Arashinjwa kwanga akazi akagenda aharabika ikigo yigishagamo

 

Ahobamuteze Gaspard Umuyobozi w’ishuri ryigenga Doctrina Vitae, ahangayikishijwe n’umwarimu wanze akazi akaba akwirakwiza impuha asebya ikigo avuga ko ari ikigo kitameranye neza n’abakozi ndetse n’abarimu kandi yarabonye akandi kazi.

Nk’uko byamezwa na Ahobamuteze ukuriye iki kigo kigizwe n’amashami abiri (irya I ryigisha amasomo asanzwe n’irya II ryigisha imyuga n’ubumenyingiro), uyu mwarimu uzwi ku izina rya Bigenimana Josephamaze iminsi yibasiriye ikigo agisebya nyuma y’aho yahinduriwe imirimo ijyanye n’ubushobozi afite akivumbura avuga ko itamukwiriye.

 

Nk’uko byamezwa na Ahobamuteze ukuriye iki kigo kigizwe n’amashami abiri (irya I ryigisha amasomo asanzwe n’irya II ryigisha imyuga n’ubumenyingiro), uyu mwarimu uzwi ku izina rya Bigenimana Josephamaze iminsi yibasiriye ikigo agisebya nyuma y’aho yahinduriwe imirimo ijyanye n’ubushobozi afite akivumbura avuga ko itamukwiriye.

 

Ahobamuteze mu Kigo Doctrina

Yakomeje avuga ko yatunguwe no kumva ikigo cye kigeze mu itangazamakuru, atarigeze anabazwa nk’umuyobozi w’ishuri aho ukuri k’umukozi uvuga ko yarenganye gushingiye ngo na we agire icyo abivugaho.

Yagize ati “Nagiye numva abantu bampamagara babimbaza, ariko nta munyamakuru wigeze abinsobanuzaho mbere yo gusohora inkuru”.

Bigenimana uvugwaho gusebanya bikomeye n’ikigo yigishjeho mbere yari yaranditse ibarwa isaba akazi tariki 16 Ukuboza 2010, aho yagaragaje ko yifuza kwigisha kuri iki kigo kuko yumvaga azahatanga umusaruro ushimishije.

Muri iyo barwa yagaragajemo ko yize akanarangiza Ishami ry’Ibinyabuzima n’Ubutabire (Bio-Chimie), ariko akaba yiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza ibijyanye n’Ikoranabuhanga n’Isakazamakuru (IT).

Ubuyobozi bw’ikigo bwamugiriye icyizere bumwemerera kwigisha mu kigo cya Doctrina II bumuhembera icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1, kubera ko bwamubonaga nk’ushobora kuba yatanga umusaruro buniteze ko nyuma y’umaka umwe yazaba azanye impamyabushobozi y’uko yarangije A1 nk’uko yabivugaga.

Ahobamuteze yagize ati “Abandi barimu bagera kuri 6 bahabarizwa barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), yaratubeshye none hashize imyaka ine iyo mpamyabushobozi atarayizana”.

Nyuma y’imyaka isaga iyari yitezwe ko yaba yararangije kwiga, ubuyobozi bw’ikigo bwahise bufata umwanzuro wo kumwandikira bumumenyesha ko akwiye kugaragaza ikigaragaza ikigero (Niveau) nshya ntiyayizana (haba iy’icyiciro cya mbere A1 cyangwa iy’icya kabiri A0) cyangwa agahabwa inshingano zijyanye n’ubushobozi bwe.

Bimwe mu byangombwa yatanze nk’uko IGIHE yabyeretswe n’umuyobozi w’ikigo ndetse na nyir’ubwite, byari bigizwe n’icyemezo cy’uko akiri kwiga ariko agiye kurangiza (To Whom it May Concern) na cyo cyatanzwe mu mwaka wa 2013.

Ahobamuteze yabwiye IGIHE ko kuva Bigenimana yahabwa ibaruwa imusaba ibyangombwa bishya, tariki 12 Gicurasi, yahise agenda ntiyagaruka mu kigo ari na bwo yatangiye kwereka itangazamakuru ko yarenganye.

Ibarwa Bigenimana mu Kuboza 2010

Bigenimana yabanje kuvuga iby’akarengane ke mu bitangazamakuru bitandukanye

Bigenimana yigereye ku cyicaro gikuru cya IGIHE asobanura ko yarenganye ari na bwo hakozwe iperereza ryimbitse ryatumye umuyobozi w’ikigo atabariza kuba yarajyanwe mu binyamakuru atabanje no kubazwa uruhande rwe.

Ubwe yagaragazaga ko yambuwe uburenganzira nk’umukozi agahindurirwa imirimo idakwiranye n’amashuri yize, gukora amasaha y’ikirenga adahemberwa no kuba hari ibirarane yemezaga ikigo kimufitiye.

Yongeyeho ko uretse we, n’abandi barimu n’abakozi muri rusange babangamirwa kuko nta masezerano bahabwa, abanyeshuri bakaba batiga neza n’ibindi bitandukanye.

IGIHE yasuye ikigo iganira n’abarimu ndetse n’abanyeshuri bagaragaza ko nta kibazo bafite kuko ibisabwa byose babihabwa.

Bamwe mu barimu bavuze ko yahoraga abasobanuza mu by’Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi, bigaragara ko yigishaga ibintu nawe ubwe atazi.

Abanyeshuri yemezaga ko babangamiwe mu myigire babyamaganiye kure bemeza ko bahabwa amasomo uko bikwiriye ahubwo uyu mwarimu ari we wabahataga ibyo bandika gusa (notes) atabasobanurira.

Abanyeshuri biga Doctina ya II bavuganye na IGIHE,

Umwe mu bavuganye na IGIHE yagize ati ” Yego nta byera ngo de, ariko umwarimu wamusimbuye aramuruta kuko we yaduherezaga notes gusa”.

Bigenimana yiyemereye ko nubwo arenganywa atigeze atanga impamyabumenyi y’icyiciro cya A1 yari yarasezeranyije umuyobozi w’ikigo kuko ngo ikiri ku ishuri ariko yabimenyesheje.

Yagize ati “ Hari ibyangombwa natanze ariko mu minsi ishize ni bwo bansabye kudakomeza kwigisha ahubwo nkajya gukorana n’abagenzura ibitabo mbona ari nko kuba Planton (ukora isuku)”.

Ubuyobozi bw’ikigo buhangayikishijwe no kuba ikigo cyarahawe indi sura kitagira kandi umukozi yarashakaga no kwigendera , cyane ko amakuru agera kuri IGIHE agaragaza ko amaze icyumweru yigisha ku kindi kigo cyitwa SIKO giherereye mu i Kabeza/Samuduha.

Umwe mu bakozi bo kuri iki kigo yimukiyeho yagize ati ” Bigenimana yatangiye kwigisha aha kuri iki kigo guhera mu ntangiro z’iki cyumweru, yerekanye impamyabushabozi ya ya A1 muri IT kandi nkeka ko yerekanya original agasika kopi yayo”.

Bigenimana yahise azana iyi mpamyabushobozi ivugwaho kwerekwa ikigo SIKO, avuga ko yayihawe tariki 20 Gicurasi 2014. Akihagera yavuze ko ari kuhakora ikiraka atari akazi.

Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICS  Ahobamuteze Gaspard Umuyobozi w’ishuri ryigenga Doctrina Vitae, ahangayikishijwe n’umwarimu wanze akazi akaba akwirakwiza impuha asebya ikigo avuga ko ari ikigo kitameranye neza n’abakozi ndetse n’abarimu kandi yarabonye akandi kazi. Nk’uko byamezwa na Ahobamuteze ukuriye iki kigo kigizwe n’amashami abiri (irya I ryigisha amasomo asanzwe n’irya II ryigisha imyuga n’ubumenyingiro), uyu mwarimu uzwi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE