Amaherezo ya Kagame
Numva nifuza kuzabona amaherezo ya Kagame.
Abakuru basigaye bumva uvuze izina rye bakimyoza cyangwa bagahigima.
Mugihugu , amishongoro n’agashinyaguro kubuyobozi bwe bituma turebana tukabwirana byinshi nta rirenze umunwa , ubundi tukareba hirya cywangwa hasi.
Ngirango ni nacyo kitubabaza cyane nkabanyarwanda. Kuba twarambuwe uburenganzira bwo kuvugisha ukuri. Tugategekwa kubeshya. Guhora tubeshya.
Ngo twatoye muzehe wacu.
Muzehe wacu rero ni muzehe wikigwari. Yicaye kukinyoma. Kandi nawe arabizi.
Iterambere rihe ?
Iryubaka ibizu mumafaranga avuye mumabuye yagaciro twiba muri congo ?
Irigura imbunda mumafaranga bambura abasirikare bajyana hirya no hino mu bucuruzi bwumutekano?
Iribeshya ko riteza abakobwa imbere rifundraizinga ( risabiriza) amafaranga yo kugurira Nyiramongi amazahabu yo kwambara mugihe abanyarwanda bararana namatungo?
Cyangwa irigurira abana ba Kagame amasaha mumafaranga yakwishyurira abakene bacu mitiweli cyangwa akabatunga nkumwaka wose?
Irigurira abana be amazu se?
Duhatswe na rusahuzi ngo iterambere ?
Nta gahora gahanze.
Muzehe kigwari mwizi wacu we!
Izo mbunda udukangisha , igihe kizagera basaza bacu bakurinze bazigutunge ari wowe.
Izo nzu waguze mumafaranga watwibye ntazo uzaturamo.
Ntazo abo bana bawe bazaturamo.
Uraruhira ubusa.
Na Mugabe wabaye Knighted yaricajwe nkanswe wowe wubutegetsi bwo munkangara?
Uragahorana ubwoba! Iminsi yumujura ni 40.
Niyawe irabaze.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/human-rights/amaherezo-ya-kagame/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/Kagame-youtube.jpg?fit=512%2C339&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/Kagame-youtube.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSOPINIONPOLITICSNumva nifuza kuzabona amaherezo ya Kagame. Abakuru basigaye bumva uvuze izina rye bakimyoza cyangwa bagahigima. Mugihugu , amishongoro n'agashinyaguro kubuyobozi bwe bituma turebana tukabwirana byinshi nta rirenze umunwa , ubundi tukareba hirya cywangwa hasi. Ngirango ni nacyo kitubabaza cyane nkabanyarwanda. Kuba twarambuwe uburenganzira bwo kuvugisha ukuri. Tugategekwa kubeshya. Guhora tubeshya. Ngo twatoye muzehe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS