Itangazo ryometswe ku muryango w’ahari hagiye gusengerwa (Ifoto/Niyigena F.)

 

Abigumuye ku Itorero rya ADEPR bangiwe n’ubuyobozi bwa Leta gutangiriza itorero ryabo aho bari bateguye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Kimironko, Niragire Théophile yavuze ko yabahagaritse bitewe nuko igikorwa cyabo bari bagiye kugikorera mu nzu itujuje ibisabwa.
Ku isaha ya saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Mata ubwo Pasteur Gasasira Samson na bagenzi be hamwe n’abayoboke bari biteguye gutangiza amateraniro, umuyobozi w’umurenge yahise aza ahagarika ibikorwa byabo.
Aya materaniro bari bagiye kuyakorera mu igorofa rya kabiri ry’inzu iri ku Kimironko hafi y’isoko nagare.
Iri torero rishya ririmo ritangizwa n’abigomoye kuri ADEPR (Association des Eglises de Pentecote au Rwanda) rizaba ryitwa EPEMER (Eglise de Pentecote Emmanuel au Rwanda).
Ubwo umunyamakuru  yageragezaga kuvugana na Pasteur Gasasira ugaragara nkaho ariwe muyobozi mukuru wa EPEMER yanze kugira icyo avuga ahanini bitewe nuko abari aho bose bishishaga umuntu wese  bongorerana bavuga ko ari “maneko”.
Umuyobozi w’umurenge wa Kimironko we yatangaje ko usibye aba ba pasiteri bari barenze ku mategeko kuko yari yabandikiye ibaruwa kuya 23 Mata abamenyesha ko iyo nzu itemerewe gusengerwamo kuko yegeranye n’isoko na gare. Ati “nari nzi ko babyubahirije ariko ntunguwe no kuva ku muganda nsanga barimo barinjira.”
Gitifu Niragire yakomeje avuga ko yahise abanza kwibukiranya na Pasteur Gasasira ibyo bamwandikiye mu ibaruwa bamubuza gusengera muri iyo nzu.
Abari kuritangiza ni bamwe mu baherukagwa gufungwa na Polisi ubwo yabasangaga muri SportView Hotel bari mu nama yo gutangiza iri torero ariko ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko abo bagabo bari babibye sitati yabo ariyo bari kugenda bahinduramo izina rya ADEPR bakandikamo izina rya EPEMER.
Aba bigumura ku itorero rya ADEPR ni abatarishimiye ishyirwaho ry’ubuyobozi bushya bwa ADEPR bwagiyeho bubifashijwemo n’amatora yayobowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere, RGB.
Uyu muyobozi w’umurenge wa Kimironko avuga ko ibyo kuba abo baba baturutse muri ADEPR ntacyo abiziho kandi ko binabaye byo ntacyo byaba bitwaye bubahiirje amategeko.
Iri torero riri gutangizwa rya EPEMER ntabwo rirahabwa ubuzima gatozi na Leta ahubwo riri gukorera ku cyangombwa cy’ikindi kigo cya gikristo (ministry) yitwa Mouvement Pour Christ au Rwanda (MPCR).
Mu gihe twandikaga iyi nkuru, Pasteur Gasasira Samson, umuyobozi wa EPEMER yari akiri gushakisha ahandi yatangiriza iryo torero.
Amateraniro yari agiye kuba mu igorofa rya gatatu ry’iyi nzu iri inyuma y’isoko na gare bya Kimironko (Ifoto/Niyigena F.)
Placide KayitareHUMAN RIGHTSItangazo ryometswe ku muryango w’ahari hagiye gusengerwa (Ifoto/Niyigena F.)   Abigumuye ku Itorero rya ADEPR bangiwe n’ubuyobozi bwa Leta gutangiriza itorero ryabo aho bari bateguye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Kimironko, Niragire Théophile yavuze ko yabahagaritse bitewe nuko igikorwa cyabo bari bagiye kugikorera mu nzu itujuje ibisabwa. Ku isaha ya saa munani z’igicamunsi cyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE