Bamwe mubanyeshuri bahurira kuri kicaro cya kaminuza y’u Rwanda (Ifoto/Umulisa A)

 

Mu gihe Ibyiciro by’Ubudehe bitarasohoka, abanyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bahanze amaso Leta ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri.
Kuva umwaka ushize Leta yatangiye kwishyurira abanyeshuri igendeye ku byiciro by’ubudehe.
Impaka zagiwe kuri ibyo byiciro, bamwe bavuga ko bitajyanye n’imibereho nyakuri y’abanyarwanda, abandi bavuga ko bashyizwe mu byiciro batagakwiye kuba barimo, zatumye bisubirwamo.
Ibyiciro bishya ntibirasohoka, mu umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeli 2014.
Umutoniwase Francoise yemerewe kwiga mu ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu rya Kaminuza y’u Rwanda (CBE), avuga ko yishyuriwe amashuri yisumbuye n’abaterankunga, kandi bakaba badashobora kumwishyurira kaminuza.
Uyu mukobwa yabwiye Izuba Rirashe ati, “Leta nizere ko izadufasha kuko ari umubyeyi, nk’uko ibasha kurihirira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza ntiyabura no kurihira abana b’abakene amashuri.”
Hagenimana Edward yize amashuri yisumbuye muri ESI-Rusumo mu Karere ka Kirehe, nawe akaba yaremerewe kwiga muri CBE. Avuga ko kwemererwa kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko ko yibaza yibaza aho azakura amafaranga y’ishuri
“Igikurikiye ni uko ikigo gitanga inguzanyo cyampa amafaranga y’ishuri kuko ntayabonye ntacyo byaba bimariye”
Mukeshimana Berthé yize amashuri yisumbuye muri ESI-Buringa yo mu Karere Ruhango. Arasenga Imana ngo azasange yarashyizwe mu cyiciro cy’abazishyurirwa na Leta kuko ari imfubyi kandi akaba akomoka mu muryango w’abakene.
Yabwiye iki kinyamakuru ati, “Leta igomba kuzatuzirikana mu gusubiramo ibyiciro by’ubudehe.”
Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gitanga inguzanyo ku banyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ( SFAR), Karamage Louise, avugako bagiye gutangaza mu gihe cya vuba uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo n’abazaba bayemerewe.
Hagati aho SFAR ikaba isaba abanyeshuri n’ababyeyi gutegereza icyo gihe
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSBamwe mubanyeshuri bahurira kuri kicaro cya kaminuza y’u Rwanda (Ifoto/Umulisa A)   Mu gihe Ibyiciro by’Ubudehe bitarasohoka, abanyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bahanze amaso Leta ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri. Kuva umwaka ushize Leta yatangiye kwishyurira abanyeshuri igendeye ku byiciro by’ubudehe. Impaka zagiwe kuri ibyo byiciro, bamwe bavuga ko bitajyanye n’imibereho nyakuri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE