Abatuye Intara y’Iburasirazuba bavuga ko amasaka ari yo yabahaga umusaruro utubutse (Ifoto/Interineti)
Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bakomeje kwinubira kubuzwa guhinga amasaka kandi aricyo gihingwa cyabahaga umusaruro utubutse.
Bavuga ko bitumvikana kuba amasaka asa n’ayahawe akato mu gihugu kuko nta karere na kamwe byemewe kuyahinga, kandi ishaka ari kimwe mu biri ku kirangantego cy’igihugu nk’ikimenyetso cy’ubukungu bw’igihugu.

Ibi ni bimwe mu byo abaturage babwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ku bushakashatsi cyakoze mu kwezi kw’imiypoborere, aho cyabazaga abaturage uko bayobowe n’uburyo bahabwa serevise zitandukanye mu nzego z’ibanze.

Umuyobozi wungirije muri RGB, Dr.Felecien Ufitumukiza, avuga ko byagaragaye ko abaturage bo mu Btara y’Iburasirazuba bazi neza ibyo abayobozi bakwiye kubakorera ndetse no kunenga ibyo badakorerwa neza, kuko beruye bakavuga ko bababajwe no kuba babuzwa guhinga amasaka.

Abaturage bo muri iyi Ntara bahawe amabwiriza yo guhinga ibigori, ibishyimbo, soya, umuceri n’urutoki n’ibindi, ariko amasaka ntiyemewe mu gihe ngo ari yo yihanganira izuba rikunze kuba imbogamizi ku musaruro ukomoka ku bihingwa mu bice bimwe by’iyo Ntara.

Ufitumukiza wo muri RGB avuga ko abaturage bavuze ko batishimira amabwiriza amwe n’amwe ubuyobozi bubahitiramo batagishijwe inama ndetse ngo nyuma bikabatera igihombo.

Yakomeje abwira Izuba Rirashe ko kumenya gusubiza bashingiye kubyo babona kandi bazi ngo byatumye ibipimo ku miyoborere bigenda bisubira hasi.

Muri ubwo bushakashatsi ngo uturere twinshi twaje mu gipimo kiri mu ibara ry’ubumuhondo bitewe n’uko abaturage bagiye bagaragaza uburyo batishimiye uko bafatirwa ibyemezo batabigishijwemo inama ndetse n’uburyo bahabwa serevise.

Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSAbatuye Intara y’Iburasirazuba bavuga ko amasaka ari yo yabahaga umusaruro utubutse (Ifoto/Interineti) Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bakomeje kwinubira kubuzwa guhinga amasaka kandi aricyo gihingwa cyabahaga umusaruro utubutse. Bavuga ko bitumvikana kuba amasaka asa n’ayahawe akato mu gihugu kuko nta karere na kamwe byemewe kuyahinga, kandi ishaka ari kimwe mu biri ku kirangantego cy’igihugu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE