Abasirikare bahunze barashinja Gen. Prime Niyongabo gusenya no kuryanisha abasirikare b’u Burundi
Ibi byagaragaye mu ibaruwa ifunguye irimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu basirikare bakuru b’u Burundi bahunze igihugu yandikiye bagenzi be basigaye abashishikariza kuba maso bakareba kure ko mu gisirikare cyabo binjiriwe n’abafite inyungu zabo bwite.
Uyu musirikare wanditse iyo baruwa ngo ari mu ikipe y’abasirikare batorotse kuwa 13 Gicurasi 2015, ubwo Gen Niyombare Godefroid na bagenzi be bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bikananirana nk’uko bitangazwa na Burundi24.
Avuga ko ubwicanyi bukomeje gukorerwa abana b’u Burundi ari bwo bwamuteye kuva mu gihugu na bagenzi kugirango barebe ko hari icyo bakora ngo buhagarare, ibyo ngo ubyihishe inyuma ni Gen Maj.Prime Niyongabo umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi.
Ati: “Ntimugirwe imbata y’umusirikare wo ku rwego rwo hejuru watakaje ubunyamwuga, ugukunda igihugu ndetse n’amahame n’imyitwarire biranga umusirikare, uwo ni Gen Maj. Prime Niyongabo ushishikajwe no gusahurira mu nduru n’ubwicanyi, aho kurangwa n’umurage wo gukunda igihugu”.
Yakomeje avuga ko Gen Prime Niyongabo ubu ufite imbaraga nyinshi z’igisirikare cy’u Burundi (chef d’Etat Major) iyo aza kuba umuntu ukunda u Burundi n’abarundi ngo ubwicanyi burimo gukorerwa inzirakarengane buba bwarahagaze.
Ati:”[…]uko kudakunda igihugu niko kwatumye abavandimwe bacu twakundaga barenga 200 bicwa, bagenzi bacu barenga 100 b’abasirikare ubu bari ku ngonyi bicwa urubozo, impunzi z’abarundi zisaga 200,000 zibayeho nabi, ababyeyi bacu basaga ibihumbi 2 bari mu buroko bazira ubusa,…”.
Muri iyo baruwa kandi, agira inama abasirikare bagenzi be basigaye imbere mu gihugu kuba maso bakareba kure, ko imbere mu gisirikare binjiriwe n’Imbonerakure hamwe na FDLR.
Izo Mbonerakure na FDLR ngo nta kindi zigamije uretse kwica bamwe mu basirikare n’abandi mu bashinzwe umutekano ndetse n’abasivile batagaragaza ko bari inyuma Perezida Nkurunziza.
Uyu musirikare yasoje agira ati: “harakabaho imbaraga za gisirikare n’iz’umutekano, harakabaho ubumwe bw’abarundi”.
Ibi byatangajwe muri iyo baruwa na Brig.Gen. Habarugira Philibert umwe mu basirikare bakuru bari mu mugambi wo guhirika Nkurunziza yabigarutseho avuga ko yisegura ku barundi, ko umugambi bari bateguye wo kubavana ku cyo yita ingoyi wanze kubahira kubera ubugambanyi bagiriwe na Gen. Prime Niyongabo na Gen Pintien Gaciyubwenge.
Yagize ati: ““Ntibyashobotse kuko abo twari kumwe mu nteguro nyuma baratwigaramye, eeh kandi ni abategetsi bakuru bakuru batwara igisirikare, hanyuma mugabo murabona ko bahise batwangiriza”.
Mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 11 Nzeli 2015, ahagana saa moya nibwo Général major Prime Niyongabo yarusimbutse ubwo yategwaga umutego ava mu gace ka Kinanira akaraswaho amasasu akarusimbuka abari bamurinze bose bakahasiga ubuzima.
Kuri uwo munsi nibwo byagaragaye neza ko igisirikare cy’u Burundi kinjiriwe n’icyo benshi bemeza ko ari ubugambanyi ndetse ko bushobora kuroha igihugu mu manga.
https://inyenyerinews.info/human-rights/abasirikare-bahunze-barashinja-gen-prime-niyongabo-gusenya-no-kuryanisha-abasirikare-bu-burundi/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSIbi byagaragaye mu ibaruwa ifunguye irimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu basirikare bakuru b’u Burundi bahunze igihugu yandikiye bagenzi be basigaye abashishikariza kuba maso bakareba kure ko mu gisirikare cyabo binjiriwe n’abafite inyungu zabo bwite. Uyu musirikare wanditse iyo baruwa ngo ari mu ikipe y’abasirikare batorotse kuwa 13 Gicurasi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS