Abanyamuryango b’ ishyaka DALFA nabo baba batangiye kwibasirwa nk’ aba FDU Inkingi?
Inkuru y’ukuntu Theophile Ntirutwa ,umunyamuryango w’ ishyaka DALFA UMURINZI rya Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yatewe n’ abantu bataramenyekana bakica umuntu basanze muri boutique ye bamwitiranyije nawe ,inzego z’ umutekano zihurujwe ,aho guhumuriza uwatewe zikamujyana kumufunga , yatumye dutangira kwibaza nimba nabo bigiye kubagendekera nk’ abari batinyutse kuyoboka FDU INKINGI leta y’ u Rwanda yanengaga kuba mumuryango wa P5 ifata nk’ umutwe w’ iterabwoba.
Leta y’ u Rwanda ko itemera opozisiyo yo hanze ikaba itanashaka kumva opozisiyo yo mugihugu umunyarwanda utayibonamo azaba uwande azajyahe? Itegeko nshinga ryaba ritamubara nk’ umunyarwanda? Ese igihugu cyitwa ko kigendera kuri demokarasi kitagira opozisiyo kibaho? Tuvuge se ko umuntu wese utazemera kuyoboka cyangwa guceceka azajya abigenza ate?
Hari ikibazo.
Samuel Kamazi
https://inyenyerinews.info/human-rights/abanyamuryango-b-ishyaka-dalfa-nabo-baba-batangiye-kwibasirwa-nk-aba-fdu-inkingi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/05/IMG-20200513-WA0018.jpg?fit=960%2C758&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/05/IMG-20200513-WA0018.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSLATEST NEWSInkuru y'ukuntu Theophile Ntirutwa ,umunyamuryango w' ishyaka DALFA UMURINZI rya Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yatewe n' abantu bataramenyekana bakica umuntu basanze muri boutique ye bamwitiranyije nawe ,inzego z' umutekano zihurujwe ,aho guhumuriza uwatewe zikamujyana kumufunga , yatumye dutangira kwibaza nimba nabo bigiye kubagendekera nk' abari batinyutse...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS