Isabel Do santos

Nk’uko ikinyamakuru Richest lifestyle kibitangaza, uhiga abandi mu bakuru b’ibihugu bya Afurika mu bukire ubu ni Jose Eduardo dos Santos wa Angola uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’iki kinyamakuru naho Robert Mugabe wa Zimbabwe akaza ku mwanya wa 9.

Uru rutonde rwakozwe hakurikijwe ubutunzi bugaragazwa n’aba bayobozi, bityo mu kurushingiraho hakaba hatagomba kwirengagizwa ko abenshi muri bo bashinga kampani (company) zitandukanye zanditse ku bandi bo mu miryango yabo cyangwa se ibikorwa bitandukanye ugasanga birinda kubyandika ku mazina yabo.

Dore uko urutonde ruteye :

9. Robert Mugabe wa Zimbabwe : Perezida Mugabe abarirwaho Miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika, akaba ari perezida wa Zimbabwe kuva kuwa 31 Ukuboza 1987, yavutse kuwa 21 Gashyantare 1924.

8. Idriss Deby wa Tchad : Abarirwa Miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika. Deby wavutse muri 1952 mu gace kitwa Berdoba yatangiye kuyobora iki gihugu cya Tchad kuwa 28 Gashyantare 1991 .

6. Goodluck Jonathan wa Nigeriya : Abarirwa Miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika. Amaze imyaka ine gusa ayobora iki gihugu.

6. Umwami Mswati III wa Suwazilandi : nawe abarirwa Miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika. Amaze imyaka 28 ari umwami w’iki gihugu. Akaba yarasubiye inyuma mu bukungu kuko muri 2012 yari afite amadolari miliyoni 200.

5. Paul Biya wa Cameroun : Abarirwa Miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika, akaba amaze imyaka 31 ku butegetsi.

4. Uhuru Muigai Kenyatta wa Kenya : Abarirwa miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika. Uhuru, umuhungu w’uwigeze kuyobora iki gihugu Jomo Kenyatta, bivugwa ko aya amafaranga ayakura mu bikorwa by’ubucuruzi bw’umuryango we.

3. Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Gunnee Equatorial : Abarirwa miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika. Amaze ku butegetsi imyaka 34.

2. Umwami Mohammed VI wa Maroko : Abarirwa Miliyari 2.5 z’amadolari y’Amerika. Yimye ingoma asimbuye ise wapfuye muri 1999.

1. Jose Eduardo dos Santos wa Angola : Abarirwa miliyari 20 z’amadolari y’Amerika. Yagiye kubutegetsi muri 1979. Umukobwa we Isabel Dos Santos akaba ariwe mugore wa mbere ukize muri Afurika aho abarirwa miliyari 3.8 z’amadolari y’Amerika.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSIsabel Do santos Nk’uko ikinyamakuru Richest lifestyle kibitangaza, uhiga abandi mu bakuru b’ibihugu bya Afurika mu bukire ubu ni Jose Eduardo dos Santos wa Angola uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’iki kinyamakuru naho Robert Mugabe wa Zimbabwe akaza ku mwanya wa 9. Uru rutonde rwakozwe hakurikijwe ubutunzi bugaragazwa n’aba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE