Perezida Kagame avuga ko nta muvandimwe ukwiye gushyigikira umuvandimwe we mu migambi yo guhungabanya umutekano w’igihugu (Ifoto/Perezidansi)

 

Perezida Kagame aravuga ko abahungabanya umutekano w’igihugu batazihanganirwa habe namba; mu minsi iri imbere ngo bazajya baraswa bibere abandi urugero.

Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu wa Human Rights Watch na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, biherutse gusohora amatangazo avuga ko mu Rwanda abantu bakomeje gutabwa muri yombi, bakamara igihe kirekire batarashyikirizwa ubutabera.

Mu mbwirwaruhame yagejeje ku bihumbi n’ibihumbi by’abaturage b’Akarere ka Nyabihu bari bateraniye mu Murenge wa Rambura, kuri uyu wa 5 Kamena 2014, Umukuru w’Igihugu yamaganye bikomeye ibivugwa muri ayo matangazo.

Yasabye abaturage kunga ubumwe butajegajega mu gukumira no kurwanya abagerageza guhungabanya umutekano, abizeza ko “igihe bazaba babarenze, za nzego navugaga (igisirikari n’igipolisi) zishinzwe gutuma badasubira iyo bavuye amahoro.

Ndababwiza ukuri, ndaberurira, mujya mwumva ku maradiyo ngo abantu bafashwe, ngo bafunzwe, ngo nubwo tutemera ko bahungabanya umutekano ariko, ariko iki? Kubafata gusa? Ahubwo turajya tubarasa, abadashaka ko tubona umutekano tuzajya tubarasa ku manywa y’ihangu. Ibi mbibijeje nk’uko nabijeje rya shuri”

Ishuri yavugaga aha ni iry’imyuga yari amaze kwizeza abaturage b’akarere ka Nyabihu nk’uko bari babimusabye mu ijwi ry’umuyobozi w’ako karere, Abdul Latif Twahirwa.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu yo mu karere ka Musanze, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga n’umuhanzi Kizito Mihigo, ni bamwe mu bantu benshi batawe muri yombi muri uyu mwaka, bakurikiranyweho gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC irwanya Leta y’u Rwanda.

U Rwanda rwizera ko iyi mitwe ari yo ijya itegura ikanashyira mu bikorwa ibitero bya gerenade byagiye byibasira uduce dutandukanye tw’igihugu, turimo utwo mu murwa mukuru, Kigali.

U Rwanda rwizera kandi ko hari abantu bo muri iyo mitwe binjira mu gihugu babifashijwemo na bene wabo cyangwa inshuti zabo ziri mu gihugu imbere.

Perezida Kagame avuga ko “nta muntu ugomba kuba umuvandimwe w’umuntu mu guhungabanya umutekano.

Nta muvandimwe ukwiye guhishirwa ku mutekano muke yaba ateza, uwo ntaba akiri umuvandimwe, aba yabaye ikindi kintu”.

Abagore babiri bavukana (Mujawamariya Leonille na Twizeyimana Françoise) baherutse kwemerera Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ko bakoranaga na musaza wabo ushinzwe iperereza muri FDLR (Majoro Murwanashyaka Juvenal), mu migambi yo guhirika Leta y’u Rwanda no gutera ibisasu bya gerenade muri Musanze na Rubavu.

Ibiganiro byabo ngo byatangiye mu mwaka wa 2008, hanyuma bigeze mu mwaka ushize ubwo abantu basabwaga kubaruza ama sim cards, umwe muri abo bagore yibaruzaho sim card ubundi ayishyikiriza uwo musaza we wo muri FDLR ngo akomeze gushaka abayoboke mu Rwanda.

Ku rundi ruhande Perezida Kagame yabaye nk’ukomoza ku ntambara y’abacengezi, aha gasopo abagerageza gutera u Rwanda baturutse mu bihugu bihanye imbibi narwo.

Yagize ati, “…n’abandi bambuka imipaka bakaza guhungabanya umutekano, ntibazi amateka se? niba bashaka ko dusubira mu mateka tuzayasubiramo.”

Yagiriye inama abagerageza guhungabanya umutekano kujya bagaba ibitero ku bashinzwe umutekano kuko ari bo ” babishinzwe, babisinyiye”, aho gukorera amarororerwa abaturage b’inzirakarengane, ati, “cyangwa baje bakanshaka kuko ari njye muyobozi wanyu. Umuntu uri mu rugo wihingira, wiragirira inka ze muramushakaho iki?

Nyabihu ni kamwe mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba twari twarokamwe n’umutekano muke mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bihe by’intambara z’abacengezi.

Benshi mu bari abayobozi bakuru mu nzego za gisirikari n’iza gisivili muri Leta ya Juvenal Habyarimana bakomokaga mu Ntara y’Iburengerazuba, cyane cyane mu byahoze byitwa Perefegitura ya Ruhengeli na Perefegitura ya Gisenyi.

Iyi ishobora kuba ari yo mpamvu benshi mu bafatwa muri iyi minsi bakekwaho gukorana na FDLR ari abo muri iyi ntara.

U Rwanda, Tanzania, FDLR na RNC

Mu mpera za Gicurasi 2013, Perezida wa Tanzania yavuze ko kugira ngo amahoro aboneke mu Karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda rukwiye kwemera kwicarana ku meza y’ibiganiro na FDLR.

Aya magambo yababaje cyane u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo atangaza ko atiyumvisha uburyo Jakaya Mrisho Kikwete aba umuvugizi wa FDLR.

Bidatinze Perezida Kagame nawe yashimangiye ko abasaba ko u Rwanda na FDLR baba bavuga ubusa (utter nonsense) kandi ko “izo nterahamwe n’abazibyara muri batisimu ntacyo bazageraho”

Nyuma yaho Perezida Kikwete wa Tanzania yatangaje ko umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda utameze neza nyuma y’aho asabiye u Rwanda kuganira na FDLR, akavuga ko icyo cyari igitekerezo cye kitari itegeko.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka hacicikanye amakuru avuga ko abayobozi bakuru muri FDLR na RNC, cyo kimwe n’abo mu rindi shyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rya RDI-Rwanda Rwiza rya Faustin Twagiramungu, bagiye bagirana ibiganiro Muri Tanzania ndetse bakarindirwa umutekano n’abashinzwe kurinda Perezida Kikwete.

Ayo makuru ya News of Rwanda yanavugaga ko hari abayobozi bakuru muri FDLR bagiye muri Mozambique bakoresheje impapuro z’inzira za Tanzania, hakibazwa impamvu Tanzania yaba ikorana n’abarajwe ishinga no guhirika Leta y’u Rwanda.

Aya makuru ariko Tanzania yayateye utwatsi ivuga ko ari ibihuha bikwirakwizwa n’itangazamakuru rigamije gukomeza gukongeza urwango hagati y’ibihugu byombi.

Twitter: @JanvierPopote

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSPerezida Kagame avuga ko nta muvandimwe ukwiye gushyigikira umuvandimwe we mu migambi yo guhungabanya umutekano w’igihugu (Ifoto/Perezidansi)   Perezida Kagame aravuga ko abahungabanya umutekano w’igihugu batazihanganirwa habe namba; mu minsi iri imbere ngo bazajya baraswa bibere abandi urugero. Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu wa Human Rights Watch na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE