40 bafunzwe kubera ingengabitekerezo ya Jenoside mu minsi irindwi gusa

Uwizeyimana Bernadette aho arwariye mu bitaro bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi(Ifoto:Imvaho Nshya)
•Uwarokotse Jenoside yakomerekejwe mu cyumweru cyo kwibuka
•Ikiraro cy’uwarokotse Jenoside cyatwitswe yagiye kwibuka
•Abantu 40 bakurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside
•Intara y’Iburasirazuba iyoboye izindi
•Intara y’Amajyaruguru iraza inyuma
Polisi y’u Rwanda imaze guta muri yombi abantu 40 mu gihe cy’iminsi irindwi, aba bose bakurikiranyweho ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu cyumweru cya mbere kibanzira iminsi 100 u Rwanda rumara rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, muri rusange hagaragaye umutekano mu gihugu, gusa hari igikorwa cyagaragaye cyo gukomeretsa uwarokotse Jenoside no gutwikira uwayirokotse.
Uwahohotewe ni uwitwa Uwizeyimana Bernadette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki ya 8 Mata 2015 yakubiswe amabuye aho atuye mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, kugeza ubu arwariye mu Bitaro bya Mibirizi.
Muri uyu Murenge kandi umukecuru warokotse Jenoside yatwikiwe ikira cy’inka ye, ubwo yari yagiye mu gikorwa cyo kwibuka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Twahirwa Celestin, avugana n’Izuba Rirashe yemeje ko muri rusange umutekano muri iyi minsi irindwi wagenze neza mu gihugu, ugereranyije n’imyaka yatambutse.
CSP Twahirwa avuga ko kugeza ubu Polisi imaze kwakira ibirego 36 byerekeranye n’ibikorwa byo gupfobya, abantu 40 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho amagambo arimo akomeretsa abarokotse Jenoside.
Aragira ati “Kugeza ubu Intara y’Iburasirazuba iraza imbere mu kugira abantu benshi bafunzwe, Umujyi wa Kigali ugakurikira, hakaza Iburengarazuba, hakaza kandi Amajyepfo naho Intara y’Amajyaruguru ikaza inyuma.”
CSP Twahirwa aravuga ko uko imyaka iza ari nako ngo ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka, kuko nko mu mwaka wa 2014, abantu 49 aribo bari batawe muri yombi mu gihe nk’iki cyo kwibuka, indi myaka yatambutse yo ngo byari bimeze nabi cyane kuko hari n’aho wasangaga hari ibikorwa byo gukomeretse abarokotse Jenoside.
Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwicungira umutekano cyane cyane mu minsi 100 u Rwanda rurimo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
CSP Twahirwa yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gutanga amakuru kandi ku gihe, kuko ibi ari nabyo byafashije Polisi y’igihugu guta muri yombi abagaragaweho iyi ngengabitekerezo.
Bamwe mu bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside bongeye kwihanangirizwa, CSP Twahirwa akaba avuga ko ibihano bikarishye bibategereje.
Ingingo ya 135 mu gitabo cy’Amategeko mpanabyaha y’u Rwanda ivuga ko uwahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 kugera ku myaka 9.
