Abantu 15 bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR, barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana, bagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2014, habonekamo uwemera ko yagize uruhare mu bitero cyimwe kishe Umupolisi, ikindi kigahitana umuntu mu rugo rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze.

Ubushinjacyaha bwabashinjije aba bantu ibyaha birindwi, biromo iby’ubwicanyi, guhishira abagizi ba nabi n’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’ubwicanyi, kugambanira igihugu, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’ibikorwa by’iterabwoba ugamije guhirika ubutegetsi.

Umwe muri bo witwa Nsengiyumva Jotham yemera ko ari umurwanyi wa FDLR avuga ko ari we warashe Umwofisiye wa Polisi wari ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Musanze, akanatera gerenade mu rugo rw’Umuyobozi w’Akarere, igahitana umwana w’umwaka n’igice.

Yemeye kandi ko ari we wateye igisasu cyakomerekeje abantu batandatu mu Mujyi wa Musanze. Ibi bisasu byose byatewe muri Mutarama uyu mwaka.

Uwari Gitifu wa Cyuve Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ari inkingi ya mwamba muri ibyo bikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi, kuko yateye inkunga ibyo bikorwa. Uyu mugabo ukekwaho gukorana na FDLR yakoreye ingendo nyinshi muri Congo na Uganda nk’uko bigaragara muri passport ye yagarajwe mu rukiko, kandi ko izo ngendo yazikoze nta ruhushya yasabye ubuyobozi bumukuriye.

Harimo kandi ab’igitsina gore batatu, babiri bemera ko bazanaga ibisasu babikuye muri FDLR babihawe n’uwitwa Maj. Noheli.

Abunganira abaregwa basabye urukiko ko baburana bari hanze kuko kuburana bafunze atari itegeko

Uruhande rw’Ubushinjacyaha rwari ruhagarariwe na Gaspard Rudatinya rwasabye urukiko ko bafungwa iminsi 30, kuko ibyo baregwa ari ibyaha bikomeye bibuza umudendezo igihugu.

Itsinda ry’abacamanza ryari rikuriwe na Perezida w’urukiko, Riziki Isabelle, yatangaje ko umwanzuro w’urukiko uzatangazwa tariki 26 Werurwe 2014 saa cyenda.

15 bashinjwa gukorana na FDLR, uwicaye yahindukiye inyuma yahoze ari Gitifu wa Cyuve

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/abashinjwa_iterabwoba-a7ff9.jpg?fit=600%2C301&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/abashinjwa_iterabwoba-a7ff9.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSAbantu 15 bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR, barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana, bagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2014, habonekamo uwemera ko yagize uruhare mu bitero cyimwe kishe Umupolisi, ikindi kigahitana umuntu mu rugo rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Ubushinjacyaha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE