Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia iburyo bwe ,Hailemariam Dessalegn na Visi Perezida wa Ghana Kwesi Amissah-Arthur ibumoso hahera n’uwari ushinzwe kuyobora ikiganiro (Ifoto/Perezidansi)

 

 

Perezida Paul Kagame yikomye ibihugu byitwa ko  bikomeye  ku Isi, bifata Afurika nk’ahantu hakorerwa amagerageza y’ibyo bishakiye byose.
Perezida Kagame yibajije uburyo ibyo bihugu bivuga ko  abayobozi babi ndetse n’abatagira icyerekezo bose   baba ku mugabane wa Afurika, ibi nabyo ngo bikwiye guhagarara.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa gatanu   ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn, Visi Perezida wa Ghana  Kwesi  Amissah-Arthur n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Aba bayobozi bari mu nama y’Umuryango “The Meles Zenawi Foundation”. Uyu muryango  witiriwe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Meles Zenawi, wapfuye mu mwaka wa 2013. Abayirimo barebye  uburyo iterambere rishingiye kuri demokarasi mu bihugu bya Afurika ryagerwaho kandi byose nta gisize ikindi.
Perezida Paul Kagame yashimiye umuryango wa Meles Zenawi n’umuryango wamwitiriwe,  kuba baremeye ko iyi nama ya mbere ibera mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yongeye gushima mu buryo bw’umwihariko ubutwari bwa nyakwigendera Meles Zenawi, avuga ko uyu mugabo yaharaniye iterambere n’ubwigenge bw’umugabane wa Afurika, iterambere ry’Igihugu cye ndetse ngo akaba yari inshuti ikomeye y’u Rwanda, byaba mu gihe u Rwanda rwashakaga kwigobotora ubutegetsi bwateje Jenoside ndetse na nyuma yayo.

Perezida Kagame ubwo yagarukaga kuri Demokarasi ikunze kunengwa ku mugabane wa Afurika, bigizwemo uruhare n’Abanyaburayi ndetse n’Abanyamerika muri rusange, yavuze ko bitumvikana uburyo Afurika ibonwa nk’ahantu ho kuzana ibyo  bashatse byose.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Afurika ntigomba kuba ahakorerwa igerageza, duhora (Afurika) twigishwa amasomo ariko ntitujya tuyarangiza, Afurika  rero ikeneye guhagarika kumva ko ari ahantu hakorerwa amageragezwa n’amasomo ariko ntitujya dusoza.”
Kuri Perezida Kagame we avuga ko bitumvikana uburyo leta mbi ndetse n’amazina mabi, usanga  ari ibintu bihabwa abayobozi ba Afurika, gusa ngo   byakwiye kwitwa abadakora neza ku Isi hose.
Agira ati “Muri Afurika niho honyine usanga ibibi n’ibyiza byose biza tukabyakira, mbese duhabwa amasomo ariko ntituyarangiza.”.
Aha niho Perezida Kagame avuga ko nta muntu uzazanira Afurika ibyo ishaka, keretse kugeza ubwo Abanyafurika ubwabo bazamenya icyiza kibabereye.
Kuri Demokarasi ivugwa buri munsi, Perezida Kagame avuga ko  nta kuvuguruzanya gukwiye kubamo, ahubwo ngo demokarasi n’iterambere bikwiye kuzuzanya, kubera ko kuzamura imibereho y’abaturage bigira uruhare mu kwimakaza demokarasi n’ubureganzira mu bya Politiki kandi byose bikagerwaho ubukungu bwiyongera ndetse n’imibereho y’abaturage.
Zenawi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bari bafitanye umubano mwiza n’u Rwanda, dore ko mu mwaka wa 2009 ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora, yahawe imidari y’ishimwe irimo “Uruti” ruhabwa abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’”Umurinzi” nk’uwagize uruhare mu kurwanya Jenoside.
Akaba yaritabye Imana mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Kanama 2012 azize uburwayi.
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSPerezida Kagame, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia iburyo bwe ,Hailemariam Dessalegn na Visi Perezida wa Ghana Kwesi Amissah-Arthur ibumoso hahera n’uwari ushinzwe kuyobora ikiganiro (Ifoto/Perezidansi)     Perezida Paul Kagame yikomye ibihugu byitwa ko  bikomeye  ku Isi, bifata Afurika nk’ahantu hakorerwa amagerageza y’ibyo bishakiye byose. Perezida Kagame yibajije uburyo ibyo bihugu bivuga ko  abayobozi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE