Urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo rwakomeje kugaragaramo udushya twinshi, nyuma y’aho yagaragaje kutavuga rumwe n’abamwunganiraga mu mategeko aho bahakanaga ibyaha aregwa kandi we abyiyemerera, nyuma akaza no gufata icyemezo cyo kwihakana abamwunganira agasaba kwiburanira ku giti cye. Ubu hategerejwe imyanzuro y’urukiko dore ko iminsi isigaye ngo urubanza rusomwe ari mbarwa, tukaba twabakusanyirije ibishobora kuba kuri uyu muhanzi mu rubanza rwe hashingiwe ku cyo amategeko ateganya, ndetse n’icyo amategeko ateganya ku kuba yahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko yazimusabye.

Kizito yihakanye abamwunganiraga mu mategeko asaba ko yakwiburanira

Mu cyumweru gitaha tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo urubanza ubushinjacyaha buregamo Kizito Mihigo na bagenzi ruzasomwa, abo bakaba ari Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul batawe muri yombi mu kwezi kwa kane umwaka ushize, bakaba bose bakurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Kuwa Gatanu tariki 28 Ugushyingo ubwo urubanza Kizito Mihigo aburanamo na bagenzi be rwasubukurwaga ku cyicaro cy’urukiko Rukuru, rwatangijwe n’ubusabe bw’uyu muhanzi wasabye urukiko ko abamwunganira bahagarika akazi kabo agakomeza kuburana ku giti cye, ibi bigaragaza ko atumva ibintu kimwe nabo dore ko we aburana yemera ibyaha aregwa anabisabira imbabazi mu gihe abamwunganira bo batahwemye kugaragaza ibimurengera bifashishije ingingo z’amategeko bakamukuraho ibyaha we yiyemerera.

Ese kwemera icyaha kwa Kizito Mihigo, byamufasha guhabwa imbabazi? Hari icyo se bizamumarira? Ese amategeko abivugaho iki?

Tariki 29 Ukuboza 2014, Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien bari basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa burundu naho Dukuzumuremyi Jean Paul asabirwa imyaka 50 y’igifungo, mu gihe Agnes Niyibizi we yasabiwe imyaka 25 y’igifungo.

Mu kiganiro Umunyamakuru wa Umuryango.rw yagiranye n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda; Alain Mukuralinda, yadusobanuriye icyo amategeko ateganya ku muntu wiyemerera ibyaha akabisabira imbabazi ndetse n’icyo bishobora kumarira uregwa. Mu magambo ye, Alain Mukuralinda yagize ati: “Iyo uburana yemera ibyaha, umucamanza asuzuma niba koko yemera ibyaha uko ubushinjacyaha bubimurega, akareba niba atabyemera bya nyirarureshwa cyangwa niba atemera bimwe ngo agende akwepa ibindi… Kuko aba atigeze arushya ubutabera kandi bikagaragara ko ari ubwa mbere akoze icyaha nk’icyo, hakurikijwe amategeko hari ingingo ivuga ko uregwa ahabwa imbabazi, izo mbabazi ahabwa ni ukugabanyirizwa ibihano”

Alain Mukuralinda, avuga ko kwemera icyaha no gusaba imbabazi bishobora gufasha Kizito Mihigo kugabanyirizwa ibihano

Kwemera icyaha kwa Kizito Mihigo, biri mu bigize impamvu zikomeye z’inyoroshyacyaha, mu ngingo ya 71 n’iya 77 y’itegeko ngenga, bivuga ko ashobora kugabanyirizwa ibihano ugereranyije n’ibyo yari guhabwa iyo ahakana ibyaha kandi ubushinjacyaha bugatanga ibimenyetso simusiga bimuhamya ibyo byaha.

Ese Kizito Mihigo wemeye ibyaha akanasaba imbabazi Umukuru w’igihugu, birashoboka ko yahita azihabwa agahita ataha nk’uko abyifuza?

Ubwo Kizito Mihigo yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko, yahise yemera ibyaha byose aregwa ndetse aboneraho no gusaba imbabazi umukuru w’igihugu. Icyo gihe yagize ati: “Nsabye imbabazi. Nzi ko igihugu cyacu kiyoborwa n’abantu bafite umutima ntabwo kiyoborwa n’ibikoko, bababariye kugeza no kubishe abandi muri Jenoside. Nongera gusaba imbabazi mpereye ku buyobozi bw’igihugu, Perezida wa Repubulika musaba imbabazi mubwira ko nta kibi mwifuriza. Mbizeza ko nkiri wa wundi n’ubwo icyaha cyaje kikankubita hasi, nimbona imbabazi, nzereka Abanyarwanda imigambi yanjye no kurushaho gushimangira ibyiza nakoze mbere.”

Kizito yiyemerera ibyaha, akanasaba ko yahabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu agasubira mu muryango nyarwanda kwerekana ko yahindutse

Ubwo yasabirwaga gufungwa burundu, Kizito Mihigo yongeye kugaragaza ko agisaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’umufasha we ku magambo mabi yabavuzeho, asaba imbabazi abacitse ku icumu rya Jenoside bose, ndetse anisegura ku buyobozi bw’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, aho yasabaga ko yahabwa amahirwe agasubira mu muryango nyarwanda gukosora amakosa yakoze.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Alain Mukuralinda, yatangarije Umuryango.rw ko bidashoboka kuba Perezida Paul Kagame akurikije ububasha ahabwa n’amategeko yahita ababarira Kizito Mihigo agataha, kuko iteka rya Perezida ritanga imbabazi rireba abahawe ibihano ndetse banabitangiye, ritareba abarimo gukurikiranwa n’ubutabera.

Kuri iyi ngingo, Alain Mukuralinda avuga ko iteka rya Perezida rimwemerera gutanga imbabazi, ryazakora mu gihe Kizito Mihigo azaba yamaze gukatirwa n’urukiko, ariko bikanaba ngombwa ko abanza akemera ibihano yahawe ntajuririre icyemezo cy’urukiko, kuko imyanzuro y’urubanza byemezwa ko yabaye itegeko mu gihe nta gahunda yo kujurira ihari, uregwa yamara gukatirwa akaba aribwo ashobora guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika nk’uko ububasha ahabwa n’amategeko bubimwemerera.

Umukuru w’igihugu yemerewe gutanga imbabazi akoresheje ububasha ahabwa n’amategeko ariko ibyo bikorwa iyo uregwa yatangiye igihano yahawe

Aha ariko, icyemezo cya Perezida wa Repubulika cyo gutanga imbabazi ku wamaze guhamwa n’icyaha ndetse wanatangiye gukora ibihano yakatiwe n’urukiko, nta ruhare na ruto urukiko rubigiramo ndetse binaba ari uko urukiko rwamaze gukora akazi karwo n’urubanza rwararangije gucibwa uregwa yarahamwe n’ibyaha akanatangira ibihano, bisobanura neza ko icyemezo cyo kuba Perezida wa Repubulika yababarira Kizito Mihigo ari icyemezo cye bwite yafata akoresheje ububasha ahabwa n’amategeko

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSUrubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo rwakomeje kugaragaramo udushya twinshi, nyuma y’aho yagaragaje kutavuga rumwe n’abamwunganiraga mu mategeko aho bahakanaga ibyaha aregwa kandi we abyiyemerera, nyuma akaza no gufata icyemezo cyo kwihakana abamwunganira agasaba kwiburanira ku giti cye. Ubu hategerejwe imyanzuro y’urukiko dore ko iminsi isigaye ngo urubanza rusomwe ari mbarwa,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE