Umurwanyi wa FDLR yasobanuye uko barashe ibisasu mu Rwanda
Umwe mu barwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda bagize uruhare mu mirwano ya Kanyarucinya na Kanyamahura mu mezi abiri ashize avuga ko M23 atariyo yarasaga mu Rwanda, ahubwo ko byakozwe n’abasirikare ba Congo bakoranaga na FDLR.
Nsengiyumva umwe mu barwanyi ba FDLR barwanye kanyamahura ndetse wabonye abarashe mu Rwanda/Photo S.Sebuharara
Uyu mugabo uzwi ku izina rya Nsengiyumva, avuga ko yari kumwe na batayo ya CRAP iyoborwa na Col Ruhinda mu kurwanya M23. Akemeza ko bari bafite ibikoresho bikomeye bahawe n’ingabo za Congo FARDC
Nsengiyumva avuga ko bimwe mu ibisasu byarashwe mu Rwanda na Goma byaraswaga na FARDC hakoreshejwe imbunda yari ahitwa ku Gisheke.
Iyo mbunda yakorwagaho n’umumajoro (Major) hamwe n’umukapolari, naho ibindi byaraswaga n’imbunda yayoborwaga na Capt Kayitana wo muri FDLR nkuko Nsengiyumva abivuga.
Capt Kayitana akaba yari kumwe n’uwitwa Kirenge hamwe na Kiyombe warashishaga imbunda ya 107 yari iteretse mu Kibaya, Kiyombe yarasanzwe akorera muri 01 Kanani ayoborwa na Col Shamamba.
Nsengiyumva wari umaze umwaka urenga muri FDLR yatwawe Bunyago na Col. Ruhinda n’abari hamwe nawe bamusanze Kanyarucinya taliki 10/12/2012, nk’uko abyivugira.
Avuga ko bamufashe ubwo yajyaga guhinga avuye mu Rwanda, bamuhitishamo kuba umusirikare akajya abarangira inzira banyuramo baza mu Rwanda cyangwa bakamwica.
Mu buhamya burebure yatanze ubwo yagarukaga mu Rwanda tariki 13/11/2013 yavuze ko yashoboye gukorana na FDLR n’abayobozi bayo mu duce twa Rusayo, Tongo aho yavuye aje Kanyarucinya kurwanya M23 mu kwezi kwa Munani ayobowe na Col Ruhinda.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka irenga 30, avuga ko yarwanaga mu b’imbere mu mirwano yo yabaye mu kwezi kwa Nzeri 2013 ahitwa Kanyamahura.
Aho yahavuye ajyanwa Walikari na Pinga kurwana na Mai Mai ariko bakaza gupfusha abagera kuri 25 ba FDLR mbere yo gutangira imyitozo ya gisirikare ahitwa Imohimore, mu gihe Kanyamahura hari haraguye abarwanyi ba FDLR bagera kuri 14.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR barwanyije M23 Kanyarucinya, harimo Capt Kayitana wavuye ahitwa Rusayo, hamwe na Col. Ruhinda wari usanzwe hafi ya Kirorirwa mu gashyamba ka Karuri, mu gihe Col Karume we yari mu Rutare rwa Tongo icyo gihe.
Nsengiyumva avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bari kumwe Kanyamahura harimo Capt. Asumani, Capt Mage Vert wari wavuye ahitwa Kamatembe, abandi barimo Noheli naho Col Vumiriya we wari Mutaho.
Avuga ko FDLR yabaga ifite akazi ko kurwana n’ijoro mu gihe ingabo za Congo zarwanaga ku manywa. Nubwo ngo abarwanyi ba FDLR baguye mu mirwano ari benshi cyane.
Akavuga ko ahapfuye benshi kurusha ahandi ari kuri Trois antennes, ariko ngo bageze ku musozi wa Mujoga M23 yababereye ibamba biba ngombwa ko FARDC yitabaza indege kubera ko M23 yari yarahashyize indake.
Bamwe mu basirikare bakoranaga bavuye muri FARDC ngo ntiyashoboye kumenya amazina, ariko ababasuraga no kubaha amabwiriza harimo aba Colonel na Captain benshi bari muri unite ya 802 na 110 za FARDC.
Nsengiyumva avuga ko ubuzima butigeze bumworohera muri FDLR, kuko nyuma yo kurwana Kanyamahoro yahise ajyanwa mu myitozo ya gisirikare muri CEA Rutshuru boherezwa ku ikosi kwigishwa n’uwitwa Leparikeri na Maj Bravo, ahitwa Imohimore ariko babura ibyo kurya n’imibereho mibi bahitamo gutoroka.
Naho imirwano ya M23 na FARDC iheruka ngo bamwe mu barwanyi ba FDLR bari bayirimo barimo Jerome, Mwanafunzi uzwi ku izina rya Baberi, Manudi, Rukara, Soleil, Kamari na Shamavu bakorera muri Makabe 00 iyoborwa na Col Ruhinda hamwe na 01 iyoborwa na Capt Kayitana.
KigaliToday
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/umurwanyi-wa-fdlr-yasobanuye-uko-barashe-ibisasu-mu-rwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/Nsengiyumva_umwe_mu_barwanyi_ba_FDLR_barwanye_kanyamahura_ndetse_wabonye_abarashe_mu_Rwanda.jpg?fit=500%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/Nsengiyumva_umwe_mu_barwanyi_ba_FDLR_barwanye_kanyamahura_ndetse_wabonye_abarashe_mu_Rwanda.jpg?resize=110%2C110&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSUmwe mu barwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda bagize uruhare mu mirwano ya Kanyarucinya na Kanyamahura mu mezi abiri ashize avuga ko M23 atariyo yarasaga mu Rwanda, ahubwo ko byakozwe n’abasirikare ba Congo bakoranaga na FDLR. Nsengiyumva umwe mu barwanyi ba FDLR barwanye kanyamahura ndetse wabonye abarashe mu Rwanda/Photo S.Sebuharara Uyu mugabo uzwi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
ariko murabeshya kweri? nimubura ibyo muvuga mujye murekaa kuruka>>> apuuuuuuu muri ibigoryi ibintu mutangaza nta kenge na mba mushyiramo……