“UHISHIRA UMUROZI AKAKUMARAHO URUBYARO”: Leta ya Kigali yongeye kwibasira umuryango wa Niyomugabo Nyamihirwa Gerald!
Nyuma yo kurigisa Niyomugabo,ikinatangaaza benshi mubo mu muryango we,kuri uyu wa gatandatu taliki ya 03 Gashyantare 2018, abantu abaturanyi batabashije kumenya bambaye imyambaro ya gisivili,(tutazuyaza kwemeza ko ari abo munzego z’iperereza za Kigali ) baje kureba mu kuru wa Niyomugabo Nyamihirwa Gerald iwe murugo,dore ko yubatse, akaba afite umugore n’abana 4, witwa BIGIRIMANA Germain, maze basanga atariyo kuko yari yagiye kukazi,maze bamusanga aho yarimo akorera akazi ke k’ubwubatsi maze bamushyira mu modoka baramujyana. Kugeza magingo aya akaba ntawe Uzi ikirari cye!
Bikaba bitangaje cyane aho igihugu nk’u Rwanda kivuga ko kigendera kumategeko,abantu batazwi baza bagatwara umuntu bamukuye mu kazi ke,nta rupapuro rwo kumufata,ntakubimenyesha umuryango we cyangwa ubuyobozi bw’inzego zibanze cyangwa se ngo amaburaburize niba ari ni icyaha akekwaho ngo bamujyane kuri station ya police iri hafi aho! Ubu nkuko bisanzwe mu Rwanda ubwoba abaturage bwabatashye bakaba bibabaza ugomba gukurikiraho uwo ari we!
Iri shimutwa rya Bigirimana Germain, ni icumu ritewe mu nkovu uyu muryango watere n’itotezwa wakorewe n’inzengo z’iperereza n’igipolisi cy’u Rwanda muri Mata 2014,ubwo Bwana Niyomugabo Nyamihirwa Gerald, wari Umushakashatsi Ku mateka y’u Rwanda, amadini n’umuco,akaba umwanditsi w’ibitabo,akaba yaranakoze imirimo itandukanye harimo ubunyamakuru no kwigisha muri Kaminuza,waje gushimutwa igihe kimwe n’umuhanzi Kizito Mihigo ndetse n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien,aba bombi bo bakaza kugaragazwa nyuma y’ibyumweru 2 bakagezwa imbere y’inkiko, nyamara mugenzi wabo we akaza kutagaragazwa kugeza ubu,none bongeye kwibasira uyu muryango!
Abanyarwanda babivuze neza ko “uhishira umurozi akakumaraho urubyaro”, niba abanyarwanda bikorera inkangara bakajya gusaba inteko guhindura itegeko nshinga,ngovperezida atatire indahiro yakoze, kugira ngo akomeze ayobore u Rwanda,bazikorera inkangara ryari ngo basabe inzego z’iperereza gukurikiza amategeko no kureka kubashimutira abantu! Inkoni ikubise mukeba ko bayirenza urugo,abanyarwanda bazakomeza kumarwa urusorongo n’abakabarengeye,amaherezo azaba ayahe!
Bigirimana Germain washimuswe ni mwene Kayumba Charles na Mujawamaliya Anathalie,akaba yaravukiye mu Kagali ka Rukingiro,umurenge wa Busoro ho muri Gitovu, akarere ka Nyanza,ari naho yararutuye. Abaturage bakaba bari bamuzi nk’umuntu w’inyangamugayo,nta kibi icyo aricyo cyose bari bamuziho!
Hashize iminsi mike akanama k’ umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu no kurwanya iyicarubozo gasuye u Rwanda, karusaba gushyiraho iyo komisiyo,tukaba tunaherutse kumva ko yanashyizweho! Twizereko aho Bigirimana Germain ari,atarimo kwicwa urubozo! Hato bitazaba aka ya mvugo ngo ingeso ntirara bushyitsi!
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/uhishira-umurozi-akakumaraho-urubyaro-leta-ya-kigali-yongeye-kwibasira-umuryango-wa-niyomugabo-nyamihirwa-gerald/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/02/Niyomugabo.png?fit=960%2C540&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/02/Niyomugabo.png?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSNyuma yo kurigisa Niyomugabo,ikinatangaaza benshi mubo mu muryango we,kuri uyu wa gatandatu taliki ya 03 Gashyantare 2018, abantu abaturanyi batabashije kumenya bambaye imyambaro ya gisivili,(tutazuyaza kwemeza ko ari abo munzego z'iperereza za Kigali ) baje kureba mu kuru wa Niyomugabo Nyamihirwa Gerald iwe murugo,dore ko yubatse, akaba afite umugore...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS