Nyuma y’uko umunyapolitiki wigometse ku buyobozi bwa Leta y’uRwanda Twagiramungu Faustin akoresheje indirimbo y’umuhanzi Jay Polly mukwamamaza ishyaka rye ryitwa RDI Rwanda nziza , Jay Poly agiye kumushyira mu nkiko kubera yakoresheje indirimbo ikosora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk”uko Jay Polly akomeje gutanga ibiganiro mubitangazamakuru bitandukanye arimo kuvuga ko agomba kujyana mu nkiko uyu munyapolitiki.

Twagiramungu Faustin

Abahanzi benshi harimo Masamba bagize icyo babivugaho ko biriya bidakwiye gukoresha igihangano cy’umuntu ntaburenganzira ubifitiye kandi noneho ikibi ugamije gusenya igihugu.

Umuhanzi Jay Polly wifuza kurega Rukokoma

Uwitwa Jean Kamana ni umukunzi wa Jay Polly utuye ku Gitega aganira na Imirasire.com yavuze ko ibintu byo gukoresha igihangano cy’umuntu mu bikorwa bibi byo kurwanya leta uba ushaka kwerekana ko agushyigikiye muri ibyo bikorwa byawe bibi.

Bikaba rero bisa nk’aho ari ukwibasira uwo muhanzi ko aba akwiye kujyanwa mu nkiko kugira ngo asobanure aho yakuye icyo gihangano kandi areke gukomeza kugikoresha.
Iyi ndirimbo ikosora Faustin Twagiramungu yayikoresheje mu minsi ishize kuri radio Itahuka ubwo yari kuvuga ku migabo n’imigambi y’ishyaka rye RDI Rwanda rwiza.

Kugeza magingo aya Jay Polly naratangaza urukiko azamuregeramo. Abareba kure bakaba bemeza ko atazaregera mu nkiko zo mu Rwanda kuko kugira ngo Twagiramungu aze kuzitabara bitashoboka.

Twagerageje gushaka kumenya aho Jay Polly azajya kuregera Twagiramungu Faustin nibyadushobokera kuko kuritelefoni yatubwiye ko ari mu nama ko navamo atuvugisha.
ariko ntaratuvugisha.

Franck Mudandi – Imirasire.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/twagiramungu_faustin_66.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/twagiramungu_faustin_66.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSNyuma y’uko umunyapolitiki wigometse ku buyobozi bwa Leta y’uRwanda Twagiramungu Faustin akoresheje indirimbo y’umuhanzi Jay Polly mukwamamaza ishyaka rye ryitwa RDI Rwanda nziza , Jay Poly agiye kumushyira mu nkiko kubera yakoresheje indirimbo ikosora mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nk”uko Jay Polly akomeje gutanga ibiganiro mubitangazamakuru bitandukanye arimo kuvuga ko agomba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE