Ni kuki  mwumva ko umunyarwanda agomba gukomeza kuyoboka ingoma  z’ igitugu zitandukanya abanyarwanda ntibareshye imbere yamategeko,  uyu munsi uyu akaba umuntu kurusha uriya kugirango iyo ngoma ikunde irambe;  byakwitwa ko bihindutse bikaba gatebe gatoki?

 

Iy’ ubu yo ifite umwihariko wo gutegekesha inzara ,munyangire na nkunyage cyangwa ngukize, ifata ubutabera ikabushyira mukwaha ikagira umwicanyi umwere ,igafunga  irenganya irengera uburambe bwayo gusa!

Iyi ngoma yimitse ikinyoma ihora ihimbira ibindi binyoma ngo irebe ko yaramuka. Ukuri yaguciye mugihugu .

 

Ntabwo umunyarwanda azahora acyurirwa ubugambanyi n’ubwanzi bw’ igihugu ngo kuko  yanze kwemera kuyoboka igitugu .

Ntabwo umunyarwanda agomba guhora atoterezwa ibitekerezo bye ngo kuko bitandukanye n’ iby’ umunyagitugu ugezweho!

Ntabwo gutegeka u Rwanda  bishobora gukomeza kuba urwitwazo  rwo kubuza uwanze kuba inkomamashyi uburenganzira bwe!

 

Birababaje cyane kubona FPR ya Rwigema, yari yariyemeje guca akarengane no kureshyeshya  abanyarwanda imbere y’amategeko yarafashwe bugwate na Chairman Paulo Kagame na Madamu we bakaba barayihindure igikoresho cy’iterabwoba ,  igikoresho cyo kwiba no kunyaga abanyarwanda bigwizaho byose.

Birababaje kandi ntituzakomeza kwihanganira abadutsindagia imitegekere mibi ngo byemere.

Ntabwo tuzemera guhinduka inkomamashyi!

Abakomera amashyi ingoma nkiyi bakagombye kuzabihanirwa ejo kuko ari iyica rubozo bakorera abanyarwanda!

Dufite uburenganzira bwo guhitamo ubutegetsi butubereye.

 

Ntabwo dushobora kureka guharanira impinduka !

Ubutegetsi butubereye busaba ko tugomba kubanza tukisubiza uburenganzira bwo kubushyiraho biciye mumatora kugirango ijwi rya buri munyarwanda risubizwe uburemere ryambuwe n’amatora afifitse y’ ingoma z’ igitugu  nkayo duheruka kubona Kagame yihamwo 99% ntanisoni!

 

Iyi ntambara yo kwisubiza uburenganzira twese iratureba kuko twese twabwambuwe.

Abanyarwanda turarambiwe kandi ni mugihe , twarihanganye bihagije ! Twarashwe bihagije , twahizwe bihagije, twishwe bihagije  niyi ngoma Ya Kagame!

Twarafunzwe, twaranyazwe , twarameneshejwe bihagije niyi ngoma ya Kagame!

Turacyatotezwa, turacyahimbirwa ibyaha ,turacyahigwa ariko bitinde bitahe iyi ngoma izatsindwa. Tuzayitsinda  urwanda rukeneye amahoro nyayo kandi ntawe uzaruhuka ayo mahoro atabonetse kuko ibintu bigeze naho ba ntibindeba nabo bakekwa bagahigwa  ugasanga biciwe umuvandimwe cyangwa inshuti !

Niyo mpamvu tuzakomeza guha  Kagame n’ingoma ye induru, ntabwo tuzaruhuka ,  ntibizashoboka ko leta ikomeza gutera ubwoba abaturage, ibabeshyesha iryo terambere kandi bahorana inzara n’ ihungabana , cyangwa ngo ibakangishe kubakubura bararangije gupfa bahagaze cyera!

 

Niyo mpamvu abazafata intwaro bazazifata , abanyepolitike batihanganira uburiganya bazakomeza gutabariza abaturage, abazajya mumuhanda  kwigaragambya bazajyayo, abazarasirwa ko batinyutse kwitandukanya na leta y’ umunyagitugu baziyongera kuko uburenganzira bwacu tugomba kubugeraho uko byagenda kose.

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/images-1.png?fit=229%2C220&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/images-1.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSOPINION  Ni kuki  mwumva ko umunyarwanda agomba gukomeza kuyoboka ingoma  z’ igitugu zitandukanya abanyarwanda ntibareshye imbere yamategeko,  uyu munsi uyu akaba umuntu kurusha uriya kugirango iyo ngoma ikunde irambe;  byakwitwa ko bihindutse bikaba gatebe gatoki?   Iy’ ubu yo ifite umwihariko wo gutegekesha inzara ,munyangire na nkunyage cyangwa ngukize, ifata ubutabera ikabushyira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE