Image result for gashumba dianeImage result for mukasine marie claireImage result for Nyirasafari

Gashumba Minisitiri w’ubuzima Mukasine Senator na Nyirasafari Minisitiri w’uburinganire

Image result for mukabalisa donatilleImage result for Jeanne Mukamurenzi

Mukabalisa Donatilla umuyobozi w’inteko ishinga amategeko iburyo Jeanne Mukamurenzi

Aba bose Jeanne Mukamurenzi yarabaterefonye maze baganira kubibazo by’abaurage.

Kanda hasi

Jeanne Mukamurenzi yaganiriye na ba minisitiri

Ninjye Jeanne Mukamurenzi.ejobundi twavuganye kuri telephone igihe gito mwansezeranyije kuza kongore kubahamagara.nyuma yaho nagerageje kubahamagara ntabwo mufata telefone.
Honorable speaker, rero nkuko nabibanyuriyemo muncamake, nifuzagako twaganira kuri kiriya kibazo cy abazunguzayi.Honorable Speaker, nifujeko twaganira kuri iki kibazo kubera ko muyoboye inteko y,abiyita intumwa za Rubanda.ikindi nuko muri abategarugoli bivugwa ko mwahawe ijambo.
Honorable Speaker, biteye isoni n agahinda kubona mwe nkabategarugoli n inteko muyoboye yiyita  intumwa z à rubanda muceceka mugihe rubanda ikomeje guhohoterwa kuriya.Murabona bariya bazunguzayi amaherezo yabo azaba ayahe? Ese kubirukana mumujyi wa Kigali niwo muti urambye? Ababyeyi bazunguza agataro ntabwo babikora basetse, ntabwo bababishimiye kwirirwa kuri ririyazuba n impinja kumugongo.
Ni ikibazo cy ubukene.
honorable speaker nk umubyeyi,umutegarugoli Uri murwego murimo, mwari mukwiye guhaguruka mukazamura ijwi ryanyu mukurengera bariya badamu n impinja zabo bagiye kujya baraswa kubera baje gushaka igikoma cy,abana muri Kigali.
Honorable Speaker, ntabwo ndrwanya ko Kigali yagira isuku Ariko rero kigali ntisukurishwe amaraso y abazunguzayi ,ntisukurishwe amaraso y abana baba mumuhanda baheruka gutwikwa.
Niba mwe n inteko muyoboye cyane cyane abategarugoli mukomeje ku rebera rubanda irengana,amateka azabibabaza.
Niba mubona ntabushobozi mufite bwo kuba mwagira icyo mukora murwego rwanyu,njye nabasaba kwegura.Ntacyo bimaze kumva ko muyoboye intumwa za rubanda nyamara rubanda rugahohoterwa mwicaye muriyonteko ntimugire icyo muvuga cg mukora ngo rubanda rurenganurwe nicyo mubereyeho.Honorable Speaker birakwiye ko Gîtera atagomba kwicwa nihicwe ikibimutera.
Abazunguzayi ntibagomba kwicwa, nihicwe ikibatera kuzunguza, abazunguzayi ntibagomba kwirukanwa mumujyi wakigaki umurwamukuru w,igihugu cyabo ,nihirukanwe ikibatera kuza mumujyi wa Kigali baje kuzunguza aho kuza Gutembera nabo ngo babone ibyo byiza bitatse uwo mujyi udakandagirwamo n abakene.
Reka nsubikere aha nubwo ari byinshi mfite byo kandika Ariko utu duke nanditse mutuboneye igisubizo byatuma nduhuka.
Ndabashimiye cyane Honorable Speaker.
Mugire umunsi mwiza.
Jeanne Mukamurenzi.

Mwaramutse neza Senator?
Ni Jeanne mukamurenzi,twavuganye kuri téléphone ejobundi kuwa kabiri,narabibwiye mbabwira nicyatumye mba telefona.mwanyijejeko ko naba telefona nyuma ya samoya kuko mwari munzira,Narabikoze Ariko mwanze kunyitaba kugeza magingo aya.
Mpisemo rero kunyuza ubutumwa bwanjye hano kuri WhatsApp.
Madam Sanator, nkuko nabibabwiye muncamake kuri téléphone, nifuzagako twaganira kukibazo cy abazunguzayi.iki ikibazo kiri muri bimwe mubibazo by ugarije abanyarwanda.nkabategarugoli muri muri Sénat mukaba kandi muri mubuyobozi bukuru bwa FPR,
Iki kibazo murakivugaho iki? Mubona amaherezo y aba batura Rwanda azaba ayahe?
Ikibashishikaje ni ugusukura umujyi wa Kigali mutitaye kuri Rubanda rutunzwe nokuhashakira amaramuko? Ese iyo politike yanyu isukurisha umujyi wa Kigali amaraso n amarira y abanyarwanda ni politike nyabaki?
Biteye isoni n agahinda kubona nk abategarugoli muvugako mwahawe ijambo ariko ntimube mwafata ijambo ngo muvuganire inzira karengane zikubitwa,zikicwa zikajujubya nkaho Atari abanyarwanda nkamwe!!
Biteye isoni n agahinda kubona ishyaka muhagarariye rifite umuyobozi  mukuru wabaye umuzunguzayi  akaba Arimwe mufashe icyemezo cyo guhohotera abazunguzayi mwene kariya kageni.
Ntagihe gishize mwikoreje bariya baturage uduseke batuzana aho muriyo senat mwitekinika ryo guhindura itegeko nshinga, ntakibazo cg ipfunwe byabataye, nta mwanda mwabibonyemo ,ntakajagari mwabibonyemo kuko byose byari munyungu zanyu. Ariko umuturage, umubyeyi wikoreye agataro ke k imbuto agurisha kugirango abone ayo kugura ifu y agakoma k abana, abateye isoni , ateje umwanda  n,akajagari  muri kigali?muhisemo kumuhururiza battalion yabasirikari kumurasa?
Ntabwo Ndwanya Isuku ,isuku n inziza rwose, Ariko iyosuku ntigomba kuza ari uko hagombye kumeneka amaraso y abakene,iyo si isuku.
Madam Sanator, ikibazo cy abazunguzayi cyarigikwiriye gushakirwa umuti urambye, aho gushakira umuti muri za battalion, icyo ni ikimenyetso kerekana ko iryo Shyaka  ryanyu ntagisubizo rifite.kuki mutarwanya igitera Aba babyeyi kwikorera agataro? Ntakindi ni ubukene, ni politike mbi iryoshyaka ryanyu ryashyize imbere itita kumibereho myiza y abaturage.iyo politike niyo igomba kurwanya kuko iza haje rubanda.
Madam Senator, Ishyaka ryanyu rira naniwe namwe ubwanyu nkaba sénateur murananiwe.ibi byose biri gukorerwa rubanda ni ingaruka zo kuba mwarihariye ikibuga, ingaruka zogufunga ikibuga cy apolitike ,mugakora ibyo mwishakiye kuko muziko opposition yakabakebuye mwayifungiye hanze naho imbere muri 1930 na mpanga, gusa mbibutseko a karengane ka rubanda katugeraho kandi kaduhangayikishije niyompamvu nifuje ko twavugana kugirango mbagezeho aka kababaro.Ikindi mbibutse kandi ko nubwo urubuga rwa politike mwarufunze mukaba mwari hariye ikibuga, iyo myanya mwicayemo ntabwo muzayigumaho iteka ryose nubwo ariyo ntego iryo shyaka ryanyu ryashyize imbere, siko bizahora,igihe nikigera mutakiri muriyo myanya , amateka azababaza ibi byose mukorera rubanda.( you shall be held accountable)
Igihe cyo gukosora ibintu ni iki.
Nimushake umuti urambye wa kiriya kibazo cy abazunguzayi ibyo guhora mukangisha rubanda amasasu mubivemo kuko bizabakoraho.
Reka nsubikire hano,nubwo mwanze ko tuvugana nkuko nabyifuje mukabinyemerera mukaza kwisubiraho, Ariko ndizerako ubu butumwa bugufi mubusoma
Mwitonze kandi bukabatera guhindura imikorere.nkabahawe ijambo nimurikoreshe rubanda rurenganurwe.
Ndabashimiye cyane Madam Senator Marie Claire Mukasine.
Yari Umutaripfana ,Jeanne Mukamurenzi.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Mukamurenzi.jpg?fit=720%2C540&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Mukamurenzi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSINYENYERI RADIOPOLITICSGashumba Minisitiri w'ubuzima Mukasine Senator na Nyirasafari Minisitiri w'uburinganire Mukabalisa Donatilla umuyobozi w'inteko ishinga amategeko iburyo Jeanne Mukamurenzi Aba bose Jeanne Mukamurenzi yarabaterefonye maze baganira kubibazo by'abaurage. Kanda hasi http://www.inyenyerinews.org/wp-content/uploads/2017/09/Jeanne-Mukamurenzi.mp3 Jeanne Mukamurenzi yaganiriye na ba minisitiri Ninjye Jeanne Mukamurenzi.ejobundi twavuganye kuri telephone igihe gito mwansezeranyije kuza kongore kubahamagara.nyuma yaho nagerageje kubahamagara ntabwo mufata telefone. Honorable speaker,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE