• PSD yatangaje ko mu matora ya Perezida izashyigikira Paul Kagame
  • Abarwanashyaka b’ ishyaka riharanira Demukarasi n’ imiyoborere PSD, batangaje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, bazashyigikira Paul Kagame

Uyu ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya biro politiki ya PSD yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2017.

Uyu mwanzuro watangarijwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25, ishize ishyaka PSD rishinzwe.

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’ umutungo kamere akaba na Perezida wa PSD yavuze ko Perezida Kagame yaharaniye ubumwe n’ ubwiyunge bw’ Abanyarwanda, ko yatangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Ibi ngo ni bimwe mu byo bagendeyeho bahitamo kuzashyikira Paul Kagame mu matora ya Perezida ari imbere.

Nubwo batangaje ibi ariko ishyaka FPR- Inkotanyi Paul Kagame akomokamo ntabwo riratangaza umukandida uzarihagararira mu matora ya perezida ateganyije tariki 4 Kanama 2017.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/kagame-5.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/kagame-5.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSAbarwanashyaka b’ ishyaka riharanira Demukarasi n’ imiyoborere PSD, batangaje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, bazashyigikira Paul Kagame Uyu ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya biro politiki ya PSD yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2017. Uyu mwanzuro...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE