Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yirukanye ku mirimo ye Benhadad Tito, wari Umuyobozi mukuru wa Sosiyete ishinzwe kubaka umuhanda wa gari ya moshi (RAHCO), iki gihugu gitangaza ko uzahuza ibihugu byo mu karere binyuze mu muhora wo hagati.

Uyu muhanda ugomba kuzagera mu Rwanda, uzatwara miliyari hafi umunani z’amadolari ya Amerika.

The East African ivuga ko Magufuli yahise ategeka ko Benhadad akorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye ku bivugwa ko haba harabayeho ruswa mu itangwa ry’isoko ryo kubaka uyu muhanda wa gari ya moshi.

Uyu muyobozi yirukanwe akurikira abayobozi bakuru n’abakozi b’icyambu cya Dar es Salaam, n’abo mu kigo cyo gukumira no kurwanya ruswa (PCCB), bose bakekwaho ibikorwa bifitanye isano na ruswa.

Tanzania irifuza kubaka umuhanda uturuka Dar es Salaam ukagera Isaka, Mwanza na Kigoma, ukerekeza muri Uganda, Congo, Rwanda na Burundi mu rwego rwo koroshya ubuhahirane n’ubucuruzi mu karere.

Ibihugu bihuriye ku muhora wo hagati ni Tanzania, Congo Kinshasa, Burundi, Uganda n’u Rwanda.

Uyu muhanda uziyongera ku w’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Ethiopia bihuriye ku muhora wa ruguru, bisanzwe bifite umugambi wagutse wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ugezweho, kugeza ubu inzego zikurikirana uyu mushinga ziravuga ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo haboneke amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa.

Mu gihe gito amaze ku butegetsi, Magufuli ntajya yihanganira abagaragaweho n’amakosa

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSPerezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yirukanye ku mirimo ye Benhadad Tito, wari Umuyobozi mukuru wa Sosiyete ishinzwe kubaka umuhanda wa gari ya moshi (RAHCO), iki gihugu gitangaza ko uzahuza ibihugu byo mu karere binyuze mu muhora wo hagati. Uyu muhanda ugomba kuzagera mu Rwanda, uzatwara miliyari hafi umunani z’amadolari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE