Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushingo, Akana gashinzwe umutekano ku isi kateye utwatsi icyifuzo cy’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bwa Afurika bisaba ko urubanza rw’abayobozi bakuru ba Kenya mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasubikwa.

Iki cyifuzo cy’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika(UA) kikaba cyatowe n’abantu 7 gusa mu bihugu bigize aka kanama aho abandi 8 bifashe.

Ibihugu bya Afurika bisabira Perezida wa Kenya gusubikirwa urubanza mu gihe cy’umwaka kugirango abashe kuzuza inshingano afite nk’umukuru w’igihugu.

Ambasaderi w’igihugu cya Kenya, Macharia Kamau akaba ngo asanga uku kwanga gusubika urubanza kwa ONU ari ugusuzugura Afurika.

Ibihugu birimo Ubushinwa, Pakistan na Azerbaidjan bikaba byarashyigikiye icyifuzo cya Afurika ariko ibindi bihugu bigize Akanama gashinzwe umutekano ku isi birifata.

Bikaba biteganyijwe ko ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe bizahura mu mpera z’ukwezi kw’Ugushyingo kuri iki kibazo.

Hakaba hari ibihugu bya Afurika byakunze kugaragaza ko bishobora kuva mu bashyize umukono ku masezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha aho bivuga ko rwibanda ku banyafurika mu kuburanisha.

Source : RFI.f

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/Kenyatta_2482631b.jpg?fit=620%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/Kenyatta_2482631b.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSKuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushingo, Akana gashinzwe umutekano ku isi kateye utwatsi icyifuzo cy’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bwa Afurika bisaba ko urubanza rw’abayobozi bakuru ba Kenya mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasubikwa. Iki cyifuzo cy’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika(UA) kikaba cyatowe n’abantu 7 gusa mu bihugu bigize aka kanama aho abandi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE