Nyabugogo: N’ubwo ruhurura ya Mpazi ijya iteza umwuzure mu bice bya gare hari n’abo itunze!
Abayora umucanga muri ruhurura ya Mpazi, barishimira ko bimaze kubakura mu bukene, ndetse bo n’imiryango yabo bakaba batabura ibibatunga babikesheje umucanga uba wazanwe n’umuvu wo muri iyo ruhurura mu bihe by’imvura.
Ubwo twasuraga abibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa IMBUGA ITOSHYE, bayora umucanga aho ruhurura ya Mpazi ihurira n’umugezi wa Nyabugogo, badutangarije ko iyo ruhurura ibafatiye runini, kuko ibazanira umucanga namabuye maze bakabigurisha bakabona amafaranga yo kwikenura.
Mu gihe cy’imvura ngo aga fuso gato k’umucanga bagatangira ibihumbi 20, hanyuma umukozi agahembwa bitewe n’ingano y’umucanga yarunze, bati iyo wakoze cyane ushobora no gucyura ibihumbi 10 ku munsi.
Mu bihe by’imvura iyi ruhurura, ikunze kunyuramo umuvu mwinshi kuburyo rimwe na rimwe iyo imvura yaguye ari nyinshi, iteza umwuzure utoroshye mu gice cya Nyabugogo.
Ifoto: Internet
I Nyabugogo hakunze kuzura bitewe n’umuvu uturuka muri ruhurura ya Mpazi
Uko bigaragara ntibyoroshye kuyora umucanga n’amabuye muri iyo ruhurura, cyane cyane ko usanga abo bakozi nta n’imyambaro yabugenewe bambara iyo bahagaze muri ayo mazi y’ibiziba.
Ibi byatumye tubabaza niba nta burwayi bajya baterwa no guhagarara muri ayo mazi igihe kinini kandi nta bwirinzi, umwe muri bo ati ” Indwara zo ni nyinshi kuko dukunze kurwara ibibyimba ku maguru ndetse n’ibimeme. usibye n’ibyo ariya mazi abamo n’inzoka ariko ntakundi twabigenza kuko ni ubuzima, utakoze ntiwarya“
Bamara igihe kinini bakora bahagaze mu mazi Ifoto: Clement
Ikibazo aba bakozi bahurizaho nuko ngo umukoresha wabo bita Furere(Frere), nta myambaro ateganya kubaha yabafasha gukora akazi kabo neza, ngo ndetse nta n’ubwishingizi yabashyizemo kandi bakora akazi karimo ibyago byinshi.
Abagize iri shyirahamwe, bakaba basaba ubuyobozi bw’umurenge na Leta mu ri rusange ko babafasha guteza imbere akazi kabo ngo kuko usibye no kuba ari ho bashakira amaramuko, baba banarengera ibidukikije kuko badakuyemo uwo mucanga n’amabuye ruhurura yaziba bigateza umwuzure
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/nyabugogo-nubwo-ruhurura-ya-mpazi-ijya-iteza-umwuzure-mu-bice-bya-gare-hari-nabo-itunze/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/arton7.jpg?fit=593%2C350&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/arton7.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSAbayora umucanga muri ruhurura ya Mpazi, barishimira ko bimaze kubakura mu bukene, ndetse bo n’imiryango yabo bakaba batabura ibibatunga babikesheje umucanga uba wazanwe n’umuvu wo muri iyo ruhurura mu bihe by’imvura. Ubwo twasuraga abibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa IMBUGA ITOSHYE, bayora umucanga aho ruhurura ya Mpazi ihurira n’umugezi wa Nyabugogo, badutangarije...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS