Ndi Rubadukamimpinduramatwara:
Aho nicaye hano munsi y’ igiti njyenyine , nsatiriwe nagahinda gahinda mu urwa Gasabo, ahahoze urukundo rudatsikamiwe na amoko . Ndibuka cyera , ingoma z’amatwi zitaramenya gutandukanya urusaku rw’ imbunda, aho induru yakomerwaga ibisambo gusa.
Cyera ntawe wamenyaga igisobanuro cy’ inda z’ indaro , igihe imiryango yari isobetsemo ihame ry’ uburezi n’ isezerano ryo gukunda igihugu na abagituye , yewe ntanamajyambere yasumbaga ikiremwa muntu none dore uyu munsi urwanda rwaciwemwo kabiri : igipande kimwe akicaza hejuru ya Nyiragongo ikindi agitarika ku gasi ngo twibukireho kandi mubyukuri agamije kungukiramo.Ahubwo se we ari muntu ki? Wawundi waje yirahira kunga abatarigeze barwana iyo myaka yoooosee, wawundi washutse ngo hatangwe imisanzu , abana bagiye bayikoreye bagacurwa udufuni, wawundi wadutaye ishyanga nyuma yo kulibwalibwa agasanga iyo ngo asogote !
Ubuse ko mbona ya ntambara y’amoko yazanye irindimutse arakwira he?
Ubuse ko mbona baje gutabara abacu banitse kugasi abo yicaje hejuru ya nyiragongo aradukizwa niki?Arasigarana iki?
Nyamuneka sigaho kwiyahura k’ukuri kandi uri ikinyoma!
Nyamuneka sigaho gukomeza gukaraba amaraso y’abanyarwanda kandi mbona abavandimwe bari imbere y’ umuryango!
Nyamuneka sigaho gutoteza inzirakarengane ngo uzibohe hanyuma ujugunye urufunguzo kandi uziko ruzatorwa ejobundi rukamanikwa aho ureba ariko utagera!
Nyamuneka rekera aho kwikora munda kandi ufite abana , gira usubize ibya rubanda ejo atazitirurira!
Nyamara ngo amatwi arimwo nyamunsi ntiyumva koko maze kubibona.
Reka neguke aha ndi si kure y’ iwacu ,yewe si na kure y’ impinduka ndabarahiye!
Ejo muzaba mumbwira ko nakabije inzozi singaha aho ndi mwene Rubadukanimpinduramatwara!
By Rugamba Iwacu Umusomyi wa Inyenyeri news
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/ndi-rubadukamimpinduramatwara/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/IMG_20180726_112606-e1532620109462.jpg?fit=726%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/IMG_20180726_112606-e1532620109462.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSOPINIONAho nicaye hano munsi y’ igiti njyenyine , nsatiriwe nagahinda gahinda mu urwa Gasabo, ahahoze urukundo rudatsikamiwe na amoko . Ndibuka cyera , ingoma z’amatwi zitaramenya gutandukanya urusaku rw’ imbunda, aho induru yakomerwaga ibisambo gusa. Cyera ntawe wamenyaga igisobanuro cy’ inda z’ indaro , igihe imiryango yari isobetsemo ihame ry’...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS