Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kwamagana ko Kagame yaziyamamaza
Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeye ko hatangizwa inzira ya Kamarampaka yo guhindura Itegeko Nshinga ngo Perezida Paul Kagame yemererwe kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kurwanya iki cyemezo.
Mu kiganiro na The East African, ubwo yabazwaga ku by’uko Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda yemeje ibyo guhindura Itegeko Nshinha, umuvugizi w’ibiro by’ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afrika, Bwana Ford Rodney, mu mugambo ye yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika twakomeje kwihanangiriza Abakuru b’ihihugu by’Afrika kubaha ibijyanye n’umubare wa manda. Ntitwashyigikira ibyo guhindura Itegeko Nshinga kubera inyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa inyungu za politiki z’abantu cyangwa amashyaka…”
Ibi si ubwa mbere bibaye, kuko no mu minsi ishize hari umuyobozi muri Leta ya Washington iyobowe na Perezida Barack Obama, wanze ibyo kuba u Rwanda rwahindura Itegeko Nshinga. Mu magambo ye yagize ati: “Twiyemeje gushyigikira ko ubuyobozi bunyuze mu mahoro na demokarasi bwahabwa umuyobozi mushya uzayobora Abanyarwanda muri 2017.”
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yakunze kwerekana ko abayobozi b’ibihugu by’amahanga cyane cyane iby’u Burayi na Amerika, atari bo bakwiye kumenya ibigenerwa ibihugu byo muri Afrika. Muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Kagame yanakomoje kuri iyi ngingo ubwo yaganiraga na Jeune Afrique, anerekana ko ikiganiro-mpaka ku guhindura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyatangijwe n’abanyamahanga.
Icyo gihe yagize ati: “Guhera mu myaka itatu cyangwa ine, itangazamakuru mpuzamahanga, abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo n’imiryango itegamiye kuri Leta, bakomeje gutsimbarara mu kwerekana impungenge bafite kuri icyo kibazo, nk’aho ibibazo by’imbere muri iki gihugu bibareba kurusha abaturage ubwabo. Kugeza ubu, nibyo ko natwe twatangiye kujya impaka kuri icyo kibazo mu buryo bwa demukarasi, dushize amanga kandi mu bwisanzure. Imyanzuro izafatwa n’Abanyarwanda kandi izafatwa nabo bonyine. Ntitujya tubwira U Bufaransa cyangwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukwiye kubayobora, natwe ntibagakwiye kubidukorera.
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/leta-zunze-ubumwe-za-amerika-zongeye-kwamagana-ko-kagame-yaziyamamaza/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSNyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeye ko hatangizwa inzira ya Kamarampaka yo guhindura Itegeko Nshinga ngo Perezida Paul Kagame yemererwe kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kurwanya iki cyemezo. Mu kiganiro na The East African, ubwo yabazwaga ku by’uko Inteko Ishinga Amategeko mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS