Kagame yari azi ko Amerika izivanga mu by’u Rwanda ikanga ko yakwiyamamaza?
Kuwa Gatanu w’iki cyumweru gishize, nibwo Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko umwe mu banyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko igihugu cye cyamaganye kuba Perezida Kagame yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017. Nyamara n’ubwo ibi bivuzwe ubu, Perezida Kagame we asa n’utaratunguwe nabyo kuko hari hashize amezi hafi atatu yihanangirije ibihugu birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
bishaka kwinjira mu bibazo by’ibihugu bya Afrika kandi byo bitajya bivangirwa n’ibyo bihugu mu gufata ibyemezo bibireba.
Ibi Perezida yabivuzeho bitaraba, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Jeune Afrique muri Werurwe uyu mwaka, ubwo uyu munyamakuru yabazaga Perezida Kagame muri aya magambo ati: “Ikiganiro-mpaka ku bijyanye no guhindura Itegeko Nshinga gikomeje gukorwa mu buryo bweruye kandi mu ruhame. By’umwihariko ku ngingo y’101, ivuga ko Perezida atemerewe kuyobora manda zirenze ebyeri, ibyo bikaba byazakubuza kwiyamamaza muri 2017. Uvuga ko atari wowe bireba, ariko nk’uko ubizi buri kintu gikemuka hifashishijwe umuntu umwe, ari we wowe.”
Nyuma yo kubazwa iki kibazo, Perezida Kagame nawe yasubije agira ati: “Ibyo ni ukuri. Ariko igishishikaje, gisobanutse kandi giteye impungenge, ni uko icyo kiganiro-mpaka kuri 2017 kitatangijwe n’abanyarwanda. Guhera mu myaka itatu cyangwa ine, itangazamakuru mpuzamahanga, abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo n’imiryango itegamiye kuri Leta, bakomeje gutsimbarara mu kwerekana impungenge bafite kuri icyo kibazo, nk’aho ibibazo by’imbere muri iki gihugu bibareba kurusha abaturage ubwabo. Kugeza ubu, nibyo ko natwe twatangiye kujya impaka kuri icyo kibazo mu buryo bwa demokarasi, dushize amanga kandi mu bwisanzure. Imyanzuro izafatwa n’Abanyarwanda kandi izafatwa nabo bonyine. Ntitujya tubwira U Bufaransa cyangwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukwiye kubayobora, natwe ntibagakwiye kubidukorera.
Perezida Paul Kagame, kugeza ubu ntaratangaza niba azemera kongera kwiyamamaza muri 2017, gusa yagiye kenshi yerekana ko ibi bireba Abanyarwanda bo bagena ubuyobozi bwabo, anasobanura ko n’abifuza ko yakomeza kuyobora nyuma ya 2017 bizabasaba imbaraga kugirango bamwumvishe ko akwiye gukomeza. Abanyarwanda benshi ariko, bakomeje gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ubusabe bw’uko Itegeko Nshinga ryahindurwa ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora igihugu.
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/kagame-yari-azi-ko-amerika-izivanga-mu-byu-rwanda-ikanga-ko-yakwiyamamaza/DEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSKuwa Gatanu w’iki cyumweru gishize, nibwo Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko umwe mu banyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko igihugu cye cyamaganye kuba Perezida Kagame yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017. Nyamara n’ubwo ibi bivuzwe ubu, Perezida Kagame we asa n’utaratunguwe nabyo kuko hari...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS