Ikiraro cya Rwabusoro cyahuzaga Nyanza na Bugesera, aha niho abaturage babona iyo murambo (Ifoto Ngendahimana S)
Bamwe mu baturage batuye hafi y’ahahoze ikiraro cya Rwabusoro  cyahuzaga Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’ Iburasirazuba, baratangaza ko batangiye guhangayikishwa n’imirambo imanuka mu Kanyaru ndetse bamwe bagakeka ko yaba ituruka mu Burundi.
Bavuga bo impamvu bibatera ubwoba ari uko bayibona imanuka ariko ntacyo bakora ngo bayirohore, bagakeka ko ituruka I Burundi. Mu cyumweru kimwe hamaze kumanuka irenga ibiri, ari nayo Ikinyamakuru gifitiye gihamya.

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015, saa saba n’iminota 20 (13h:20) umurambo wamanutse mu mugezi w’Akanyaru umunyamakuru w’Ikinyamakuru Izuba Rirashe ahibereye, arawufotora.

Ubwo uwo murambo wamanukaga umwana muto w’imyaka 10 wari hafi y’ikiraro yagize ati “Dore undi murambo sha!” Abagabo bakuru bari bawubonye mbere ugituruka no haruguru bahise basaba uwegereye ako kana kugakubita kuko kabivuze.

Nubwo ako kana kahise kiruka kabahunga, nanjye nahise ngana aho urimo ku manuka mu mazi. Bikagaragara ku maso y’abo bagabo n’abasore bakuze ko batifuzaga ko bimenyekana.

Aba baturage bavuga ko impamvu bari bacecetse ari uko ntacyo bari gukora ngo barohore uwo murambo.

Bavuga ko iyo bayibonye bayireka ikamanuka ngo bizera ko ku bindi byambu bayikuramo.

Anastase Kayiranga yagize ati “Impamvu kariya kana twari tugiye kugakubita ni uko tutashakaga ko bisakuza.  Kuko ku wa kane w’icyumweru gishize muri ibyo bigori twahashyinguye undi.”

Undi mugabo na we uvuga ko akunda kuba ategereje imitwaro yo gusunika ku igare, yavuze ko na we abibona nk’ikibazo.

Ati “Kuva ziriya mvururu z’i Burundi zatangira, iyo tubonye umurambo duhita tuvuga tuti buriya ni Umurundi. Kuko hari igihe umuntu aza aziritse.”

Abaturage bavuga ko batangiye guterwa ubwoba n’iki kibazo cy’imirambo imanuka mu Kanyaru. Bahamya ko ko kuwa 20 Gicurasi 2015 na bwo bashyinguye undi murambo barohoye mu Kanyaru kuri icyo cyambu cya Rwabusoro. Washyinguwe mu bigori biri hafi y’ikiraro, gusa nta makuru dufite niba warabanje gupimwa.

Bamwe muri aba  baturage bavuga ko hari igihe imirambo imanuka yarangiritse cyane ndetse ngo hari n’uwamanutse uziritse.

Mugiraneza Bonifasi na we yavuze ko bibateye ubwoba ariko ko n’ibisanzwe na mbere imirambo yamanukaga. Ati Aho bikomereye ni uko tutari mu gihe cy’imyuzure. Rero ntiwabona imirambo ibiri mu cyumweru kimwe ngo uvuge ngo birasanzwe. Ni ikibazo.”

Uturere tubivugaho iki?

Akarere ka Nyanza gahana imbibi  n’ aka Bugesera bigahuzwa n’Ikiraro cya Rwabusoro, karavuga ko nta muntu n’umwe muri ibi byumweru bibiri wigeze utembanwa n’uruzi rw’Akanyaru ngo babe bavuga ko byibuze iyo mirambo ibiri  yabonetse yaba ari abaturage bo muri Nyanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, avuga iyo hari umuntu uburiwe irengero mu Kanyaru amakuru ahita amenyekana kandi ko mu Karere ke mu byumweru bibiri nta muntu babuze.

“Muri iki gihugu dufite uburyo duhana amakuru.  Iyo mirambo yombi uko ari biri ntabwo ari iy’abaturage bacu. Kuva mu kwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu (Mata na Gicurasi), umwana umwe wo mu Murenge wa Kibirizi ni we warohamye”.

Uyu muyobozi yavuze ko Akanyaru kuba gakora kuri Nyaruguru, Gisagara, Nyanza n’Akarere ka Bugesera hakiyongeraho n’igihugu cy’u Burundi mu makomini atandukanye bityo akavuga ko iyo mirambo ibiri yagaragaye cyangwa n’iyo yindi abaturage bavuga ariko adafitiye gihamya kuko atayibonye, ishobora kuba yava muri ibyo bice yavuze haruguru.Ku ruhande rw’Akarere ka Bugesera, Umuyobozi w’Akarere, Rwagaju Louis, ubwo twamaraga kumumenyesha icyo twifuza kuvugana na we, yatwoherereje ubutumwa bugira buti “I am in meeting” bisobanura ko yari mu nama.

Aba ni abaturage baganiriye n’umunyamakuru kuri iki Kibazo (ifoto Ngendahimana S)

Polisi y’igihugu na yo ivuga ko aya makuru y’iyi mirambo yo muri icyi cyumweru kimwe ndetse n’iyo yindi bavuga ko yahanyuze itari iyazi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CSP Celestin Twahirwa, ubwo yavuganaga n’umunyamkuru umurambo ukimanuka,  yavuze ko kurohora umurambo bisaba ko abantu baba bafite ubwato bwa moteri kugira ngo hirindwe impanuka zindi byatera ndetse bakagira n’ibikoresho byo kwambara.

Ubwo yongeraga kuvugana  n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, CSP Twahirwa yavuze ko n’ayo makuru y’uwo murambo nta bandi bayahaye Polisi. Gusa yavuze ko niba imirambo ibiri yaboneka mu cyumweru kimwe ndetse n’iyo idafitiwe gihamya ngo Polisi igiye gukora iperereza imenye neza aho yavuye kuko nta makuru yigeze ihabwa n’uturere ko hari abantu babuze.

CSP Twahirwa Celestin, ati “Ntabwo turabwirwa ko hari umuntu wabuze. Kandi iyo hagize umuntu ubura, ndetse n’iyo hagize ukomereka turabimenyeshwa. So, ni ugukurikirana tukamenya ayo makuru. Ni ukubikurikirana nta kindi.”

Ese hari icyitezwe gukorwa ngo abaturage bajye babasha kurohora imirambo?

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah,  yavuze ko bitoroshye ko haboneka ubwato bwa Moteri bwakwifashishwa, kuko ngo n’Akanyaru gafite umurambararo muto cyane. Yavuze ko n’ubusanzwe Polisi ari yo igena uko umuntu arohorwa kugira ngo hadasibanganwa ibimenyetso.

Ibi bije nyuma y’uko Abarobyi bo mu Kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi, batangarije ko bajya babona imirambo iza mu mifuka ireremba hejuru y’amazi, muri Nyakanga 2014.

Aho iyo mirambo yaturukaga ntihigeze hamenyekana, kuko u Rwanda rwashimangiye ko muri yo nta Munyarwanda urimo, u Burundi na bwo bukavuga ko iyo mirambo itari iy’Abarundi.

Amahanga yasabye iperereza kuri iyo mirambo, u Burundi burikora bwonyine, ndetse buza gutangaza ko iyo mirambo ishobora kuba yaraturukaga mu Rwanda, ariko u Rwanda rubyamaganira kure ruvuga ko ibyavuye mu iperereza ry’uruhande rumwe bidakwiye kwizerwa habe na mba.

Aha, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yabwiye Abanyamakuru ko u Rwanda rwasabye u Burundi ko bafatanya gukora iryo perereza kuko iyo mirambo yagiye ibonwa ku ruhande rw’u Burundi, ariko u Burundi bwanga gusubiza ubusabe bw’u Rwanda.

Uyu ni wo murambo wamanutse mu Kanyaru abaturage babura uko bawurohora kuwa 28 Gicurasi, ni nyuma y’uko no kuwa 20 Gicurasi bari barohoye undi ushyinguwe iruhande rw’ikiraro. (Ifoto Ngendahimana Samuel)

Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSIkiraro cya Rwabusoro cyahuzaga Nyanza na Bugesera, aha niho abaturage babona iyo murambo (Ifoto Ngendahimana S) Bamwe mu baturage batuye hafi y’ahahoze ikiraro cya Rwabusoro  cyahuzaga Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’ Iburasirazuba, baratangaza ko batangiye guhangayikishwa n’imirambo imanuka mu Kanyaru ndetse bamwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE