Kagame n’ikimwaro cyinshi muri Amerika
Perezida Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Los Angeles aho biteganyijwe ko yitabira umuhango wo gutangiza imikino ya Olempike ikinwa mu mpeshyi.
Perezida Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Los Angeles mu mikino ya olempike yo mu mpeshyi – kugirango yivane mu isoni kuko atatumiwe nk’abandi bayobozi b’ibihugu bya Africa, bazahura na Obama muri Ethiopia aho Kagame atemerewe kundagira.
Kubera umujinya, mu nzira ajya muri Amerika, yanze guhagarara I London gufata benzine y’indege, nkuko yajyaga abigenza, ngo ntawamenya!! muri iki gihe abongereza ngo ntawabizera.
Kagame rero yagiye muri amerika kugirango abanyarwanda bumve ko atagiye muri Ethiopia kuko yari afite indi gahunda yagombaga kujyamo.
Ikindi batabwiye abanyarwanda ni uko yagiye kureba abakinnyi barenga 7000 baturutse mu bihugu birenga 170 ni bo bagomba kwitabira iyi mikino yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Nyakanga 2015, izasozwa 2 Kanama.
Perezida Kagame n’umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Michel Obama ni bo biteganyijwe ko batangiza iyi mihango.
Uretse gufungura iyi mikino, Perezida Kagame aritabira inama ivuga ku iterambere ridaheza.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruhagararirwa n’abakinnyi basiganwa ku maguru bahatana muri marato (biruka ibirometero 42) n’abakina umukino wo kwoga.
Iyi mikino ya Olympics yatangiye mu mwaka w’1984, iba buri myaka ibiri, ihuza abakinnyi bafite ubumenyi butandukanye.
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/kagame-nikimwaro-cyinshi-muri-amerika/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSPerezida Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Los Angeles aho biteganyijwe ko yitabira umuhango wo gutangiza imikino ya Olempike ikinwa mu mpeshyi. Perezida Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Los Angeles mu mikino ya olempike yo mu mpeshyi – kugirango...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS