Nyuma y’ iminsi itatu nibwo tuzamenya  umwanzuro w’ Urukiko Rukuru  ku rubanza ruregwamo Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline.

Diane arazira kuba yarashatse kwiyamamaza mumatora y’ umukuru w’ igihugu,  umubyeyi we akaba azira kuba ari umubyeyi we , kuba ari umupfakazi wa Assinapol Rwigara , kuba yarasigaranye imitungo ye nyuma y’ uko FPR imwishe urwagashinyaguro, no kuba yaravuze ko FPR ariyo yamupfakaje!

Kagame , umunyafurika w’ ikitegererezo wabona atinyutse akabafunga!

Minisitiri w’ ubutabera bwe , uhagarariye inkiko ze , zicira imanza kuri telephone , yahunze ukuntu Amerika iherutse kunenga u Rwanda  kubera ukuntu Diane Rwigara yambuwe uburenganzira bwe  asobanura uburyo imanza zo murwanda zitandukaniye n’ izo muri Amerika !

Ati :

“Si njye ugenzura abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ariko ibibera mu Rwanda ndabizi. Nzi ko ibibazo biri mu nkiko, biba bireba inkiko. Nkeka ko ari nako bigenda muri Amerika ariko niba atari ko bimeze, ubwo bitandukanye no mu Rwanda.”

“Sinzi ikibaraje ishinga. Niba muri Amerika Inteko Ishinga Amategeko ariyo itegeka inkiko ibyo zikora bikemerwa, twe mu Rwanda si uko bikorwa.”

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-18-3.jpg?fit=202%2C250&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-18-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSNyuma y' iminsi itatu nibwo tuzamenya  umwanzuro w' Urukiko Rukuru  ku rubanza ruregwamo Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline. Diane arazira kuba yarashatse kwiyamamaza mumatora y' umukuru w' igihugu,  umubyeyi we akaba azira kuba ari umubyeyi we , kuba ari umupfakazi wa Assinapol Rwigara , kuba yarasigaranye imitungo ye nyuma...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE