Mu muhango wo kwakira indahiro y’ abo yahaye umwanya  munteko ishinga amategeko  Generali Kagame yaburiye  madamu Victoire Ingabire ko ashobora gusubira muri gereza  kubera ukuntu amaze iminsi avuga ko atari gusabira imbabazi ibyaha atakoze.

Ngo ntawe washyira igitugu ku Rwanda kuburyo rwafata ibyemezo rudashaka . Ati ” igitugu hano ?!”

Kubera ukuntu abagaragu b’ umwami bahora bigengeseye , ntihagire numwe utinyuka gufata icyemezo na kimwe  kabone niyo akazi ashinzwe kabimuhera ububasha ,  byabaye ngombwa ko  aza kushyira kumurongo uburyo no gusobanura ukuntu “impuhwe ” zagiriwe  Victoire Ingabire zigomba kwigishwa abanyarwanda kuko akazi ko kwigisha abaturage kudahangayikisha leta na gahunda zayo  ariko intumwa  zo mu inteko ye zikora ( aho kubwira leta ibiba bihangayikishije abaturage).

Mubyukuri Kagame ahangayikishijwe nukuntu murwanda ibinyamakuru byose byanditse Victoire Ingabire , amaradiyo ye yose akavuga Victoire Ingabire   ntihagire umuntu numwe wibuka kuvuga impuhwe ze uretse Kizito igihe arekurwa.

Ati  “Mu buryo bwo gukemura ibibazo byacu, tugiramo n’impuhwe ariko zitari impuhwe zo gushaka gutanga impuhwe, impuhwe zo gukemura ibibazo; none se iyo bitaza kuba gutyo, ubu tuba dufite abantu bangahe bishingiye ku kuri bicaye muri gereza?”

Kagame burya ngo ntimukamurebe kuriya ngo  nawe ngo yihanganiye byinshi  !

Ati “Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanga ngo dukangike. Rero, uwashaka yacisha make.”

Ati“Gushakisha inyungu za buri wese nibyo byonyine bisigaye naho ibindi nkurusha ibi, ngomba kugutamika ibyo nshaka ukabimira, ntabwo ibyo bigikora. Cyane cyane twe twamize byinshi.”

Ibinyamakuru bigomba kureka kumwandika bikongera bikandika Kagame , Amaradiyo agatangira akavuga impuhwe za Kagame, Victoire Ingabire nawe akiga kwigengesera no gukoma amashyi akemera gutamikwa ibyo Kagame ashaka akabimira nk’ abo yabwiraga  munteko ye.

Ibintu bijya guhumira kumurari byaraciye amarenga akarambirana.

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-16-2.jpg?fit=327%2C154&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-16-2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSMu muhango wo kwakira indahiro y' abo yahaye umwanya  munteko ishinga amategeko  Generali Kagame yaburiye  madamu Victoire Ingabire ko ashobora gusubira muri gereza  kubera ukuntu amaze iminsi avuga ko atari gusabira imbabazi ibyaha atakoze. Ngo ntawe washyira igitugu ku Rwanda kuburyo rwafata ibyemezo rudashaka . Ati ' igitugu hano ?!' Kubera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE