Kagame arangije kubiba buri kose none arekuye Diane na Mama we !
Nta gahora gahanze! Kagame na FPR ye bashatse nibo bacisha make kuko rutuku bizeraga , yabonye icyo yashakaga muri Congo hakaba hatahiwe imari yo muri Lake Albert Kagame adafiteho uburenganzira na bucye.
Ya pressure itabaho kuri Kagame ngo udakandika itumye Diane Rwigara na Mama we Adeline Rwigara barekurwa !
Kagame yemeye kubarekura nyuma y’ uko abanyaze uruganda rwabo na hafi y’ imitungo yabo yose, ariko arabarekuye !
Ntabwo ari impuhwe abagiriye . Kuri we no kuba bagihumeka ni ikibazo .
Inzego z’ umutekano z’ umunyagitugu zizakomeza zibagendeho, zibabuze amahoro ariko ikigaragara ni uko ya pressure Kagame ahakana iriho kandi ikomeje gukora akayo.
East Africa irambiwe ubwibone bw’ u Rwanda rwa Kagame.
Kuba Diane Rwigara na mama we Adeline Rwigara barekuwe , nkuko Victoire Ingabire nawe yarekuwe ( nubwo tutayobewe ko bazakomeza gufungishwa ijisho n’ igisirikari cy’ umunyagitugu) bigamije kugabanya induru ikomeje kuvugirizwa Kagame aho aciye hose cyangwa yohereje intumwa ze , no guha amahirwe Louise Mushikiwabo mu matora y’ umwanya w’ubuyobozi bwa Francophonie.
Kagame n’ agatsiko ke bakomeje kubeshya abanyarwanda ko ari intakoreka ariko iminsi ishobora kuba ibabikiye umwihariko uzabatungura. Burya ngo ntawe umenya uko byahindutse nk’ usubira inyuma agenda areba amarenga yirengagije .
Christine Muhirwa.
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/kagame-arangije-kubiba-buri-kose-none-arekuye-diane-na-mama-we/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-34.jpg?fit=245%2C206&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-34.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSNta gahora gahanze! Kagame na FPR ye bashatse nibo bacisha make kuko rutuku bizeraga , yabonye icyo yashakaga muri Congo hakaba hatahiwe imari yo muri Lake Albert Kagame adafiteho uburenganzira na bucye. Ya pressure itabaho kuri Kagame ngo udakandika itumye Diane Rwigara na Mama we Adeline Rwigara barekurwa ! Kagame yemeye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS