Iyo urebye ukuntu igisirikari  cye yagikoreye iyamamaza muri iyi minsi , wagirango hari intambara Kagame yatsinda iramutse ibaye.

Intambara ntitsindwa n’ imbunda kabuhariwe , itsidwa nubunararibonye bw’ abayoboye ingabo.

Kagame yivuganye abasirikari bakuru bamutsindiye intambara ya kinyeshyamba muri 1994.

Abo asigaranye ubu ni abanyabwoba , abagambanyi n’ abagome. Abasirikari nyabo ntabwo bari kwemera  ubutegetsi bwe.

Duhereye kurugero rwa Kabarebe:

Kabarebe wahunze intambara ya NRA muri 1983 akajya kurugamba muri 1987  amaze kumenya neza ko imirwano yari irangiye !

Ubutwari yaba yarerekanye  bw’ ubusambo ni ubw’ uruhare yagize mukwicisha  Rwigema , we na nyakwigendera Kato.

Bamaze kugambanira no kwicisha Rwigema  boherejwe kuri training wing Kagera  aho yashinjwe guhitamo abagizwe ba escorts( Kagezi -Mirama Hills ) ba Kagame amaze kwivugana abari basigaye , ba Bunyenyezi ,bamubuzaga kugera kubuyobozi bw’ ikirenga.

Byumvikane ko icyo Kabarebe ashoboye rero ari ukugambanira bagenzi be ,  kubatega imitego no kubagemurira Kagame ngo abivugane .Ntabwo ari we waba umunjyanama  wo gutsindisha intambara y’ amasasu.

Tuvugese Nyamvumba ? Niwe se Kagame yiringiye?

Icyo wamenya kuri Col Nyamvumba  ni uko  intambara itangizwa nawe yayihunze , agasigara inyuma yiyoberanya , yiyoberanya nka escort wa Bayingana yari yarahawe akazi ko kuzagambanira  akamugusha mumutego ( ambush)  Kagame yari yarateganyije kuzamwamburiramo ubuzima  abifashijwemo na bamwe mubasirikari banakibarizwa muri RPA ntari bugarukeho uyu munsi.

Ako kazi akarangije , Nyamvumba yahugiye mubyo gukusanya amakuru kumuntu wese yamenye utararebaga neza shebuja Kagame. Afatiwe mucyuho na Sam Byaruhanga na Rekayabo  , yoherezwa Rwempasha  na Sam Byaruhanga 10/05/91 nka platoon commander ariko ntibyamuhira kuko yahise araswa kubera ukuntu yitwaye kurugamba nkumuntu utarumenyereye , ahagarara  akiyereka umwanzi . Iyo niyo experience y’ ntambara  Nyamvumba yabazwa. Ntamwanzi yongeye guhangana nawe  kuva ubwo.

Avuye muri ubwo butumwa atashoboye gusoza , yakoreye Kagame ako yari ashoboye  ko kuneka  no kumushakira abataramwemeraga  dore ko batari bacye  kuko twese twari tumaze kubona urwo yagiye yica abari badukuriye , nukuntu yasenye RPA yivuye inyuma.

Tuvuge se kuri Muganga Kabindi ?
Tuzamugeraho munyandiko y’ ubutaha  , aho tuzakomezakugaragaza aba basirikari bananiwe , b’ingengabitekerezo yahombye , b’abanyabwoba n’ abagambanyi Kagame akomeje kwirata nkaho hariintambara bamurwanira !
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/2018-08-14-12-11-55-1988351907.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/2018-08-14-12-11-55-1988351907.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSIyo urebye ukuntu igisirikari  cye yagikoreye iyamamaza muri iyi minsi , wagirango hari intambara Kagame yatsinda iramutse ibaye. Intambara ntitsindwa n' imbunda kabuhariwe , itsidwa nubunararibonye bw' abayoboye ingabo. Kagame yivuganye abasirikari bakuru bamutsindiye intambara ya kinyeshyamba muri 1994. Abo asigaranye ubu ni abanyabwoba , abagambanyi n' abagome. Abasirikari nyabo ntabwo bari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE