Inyandiko nyinshi zimugaragaza ku matariki y’ amavuko n’ aho yavukiye atandukanye, gusa umushakashatsi w’ umugande Fred Guweddeko wo muri kaminuza ya Makerere avuga ko Idi Awo-Ongo Angoo, uzwi nka Idi Amin Dada yavukiye i Kampala muri Uganda kuwa 17 Gicurasi 1928 mu muryango w’ abana umunani; abahungu bane n’ abakobwa bane mu muryango w’ abakristu gatolika.

Yaje kujya muri Islam ahakura izina Amin. Ni umusirikari waje no kuyobora Uganda hagati y’ itariki 25 Mutarama 1971 ageza ku ya 11 Mata 1979.

Ubuto bwe

Amin Dada yari munini bishoboka, afite metero imwe na centimetero 91, afite ibiro birenga ijana, ndetse buri gice cy’ umubiri we cyari kinini bihagije. Amaze kwinjira igisirikare, mu 1952 yagizwe caporal, mu 1953 aba Sergent nyuma y’ akazi keza yakoraga mu mashyamba yari mu maboko ya Mau Mau bari bahanganye n’ abakoloni b’ abongereza muri Kenya, ahashakira umugore w’ umukikuyu.

Yafatwaga nk’ umusirikare w’ umunyamurava ariko w’ umugome.

JPEG - 110 kb
Idi Amin Dada yicaye mu busitani iwe mu rugo

Amin yagarutse muri Uganda mu 1954 i Jinja aho yari yatoranijwe ngo aze gukora akarasisi ubwo umwamikazi w’ ubwongereza Elisabeth yasuraga iki gihugu. Mu gihe cyo kuzamurwa mu ntera mu 1957 yatsinzwe isuzuma. Mu 1958 yongera gutsindwa gusa atsinda bidasubirwaho ibijyanye n’ imirwanire ku butaka.

Mu 1960 ubwo abasirikare b’abongereza bicirwaga i Karamoja, Amin yoherejwe muri kariya gace yica abarwanyi b’ aba Turkana 3, abandi ashaka kubakatagura ibitsina abirambitse ku meza mu gihe bangaga kuvuga aho babitse intwaro zabo.

Mu 1961 mbere y’ ubwigenge bwa Uganda Amin ni umwe mu basisikare 2 b’ abagande bashoboye kugera ku ipeti rya lieutenant. Idi Amin yari umuhanga mu mikino ngororamubiri, nimero ya mbere mu koga, na numero ya mbere mu iteramakofe mu bafite ibiro biremereye hagati y’1951 n’ 1960.

Ku butegetsi

Mu gihe cy’ ubwigenge mu 1962, Milton Obote yagizwe Minisitiri w’ intebe maze ashimira Idi Amin wamufashije cyane amugira capitaine mu 1963 banakorana ubucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ikawa, amahembe y’ inzovu n’ ibindi.

Amin yaje koherezwa muri Islael kwiga ibijyanye no kurwanira mu kirere. Uwari perezida n’ umwami wa Uganda yaje guhirikwa ahungira mu Bwongereza ari naho yaguye. Obote aba perezida, Amin aba umuntu ukomeye, afunga benshi mu baminisitiri, asesa itegeko nshinga, atangira kwinjiza urubyiruko rwo mu bwoko bwe mu gisirikare cya Uganda.

Umubano wa Amin na Obote waje kuba mubi nyuma y’ uko Obote yivuganye Brigadier général Pierino Okoya n’ umugore we amushinja ko yari agiye kumwica bigapfuba. Obote yashatse guta muri yombi na Idi Amin amushinja kunyereza amamiliyoni menshi agenewe igisirikare, maze kuwa 25 Mutarama 1971, ubwo Obote yari yitabiriye inama y’ibihugu byakoronijwe n’ abongereza i Singapour arahirikwa, agaruka agana iy’ ubuhungiro muri Tanzaniya.

Ku butegetsi, Amin yasezeranije abaturage gutegura amatora atabogamye. Yishe abantu benshi bari bashyigikiye Obote.

Obote yageragezaga kugaba ibitero shuma kuri Uganda n’ ubwo bitamuhiraga. Muri kanama 1972, Amin yirukanye abanya Aziya bose bari muri Uganda nyuma y’ uko ngo Imana yari yabimutegetse mu nzozi.

Ingabo za Uganda zasahuye imitungo yabo cyane ko abahinde n’ abanya Pakistan bari abacuruzi bakomeye. Ubwongereza na Israel byari inshuti za Uganda batangiye kwanga kumugurisha intwaro, ahita asanganira Libya ya Kadhaffi yari ikomeye cyane muri Afurika inakorana n’ abarusiya.

Mu 1974 ibintu byakomeje kuzamba muri politiki ya Amin Dada, atangira guhiga umuntu wese wotsa igitutu ubutegetsi bwe. Abahoze ari aba minisitiri, abakozi mu nzego zikomeye, abanyamadini abarimu abanyamahanga, mu nzego zose zikomeye z’ igihugu. Icyo gihe abantu baburirwaga irengero buri munsi, abandi bakaboneka imirambo yabo ireremba mu ruzi rwa Nil.

Imibare yagaragajwe muri raporo yashyikirijwe umuryango w’ abibumbye igaragaza ko hishwe abanyu bagera kuri 250 000 kuva Amin yafata ubutegetsi.

Ishimutwa ry’ abanya Israel

Nyuma yo gushwana n’ abanyaburayi, Idi Amin yatangiye gushyigikira abanyapalestine bahanganye kuva kera na Israel. Tariki ya 27 Kamena 1976, indege ya Air France yahuzaga Tel Aviv na Paris yarayobejwe maze igushwa ku kibuga cy’ indege cya Entebbe muri Uganda. Ababikoze basabye ko Israel ihita irekura imfungwa z’ abanyapalestine 53 hakabona kurekurwa abagenzi 256 bari muri iyi ndege.

Abayobeje indege ngo bari bahagararikiwe n’ ingabo za Uganda, byanatumye ibi bikorwa byose byitirirwa perezida idi Amin.

Tariki ya 3 Nyakanga 1976 saa sita z’ ijoro, abakomando ba Israel basesekaye ku kibuga cy’ indege cya Entebbe, babohoza imfungwa zose keretse bane bonyine, harimo n’ umukecuru w’ imyaka 75 Dora Bloch, wari wajyanwe kwa muganga mbere y’ uko abanyaislaheli bagera muri Uganda.

Kuba ibi byose byarakozwe mu bwenge bukomeye, byaganishije noku gutsindwa kwa Idi Amin.

Idi Amin yahise yica abasirikare bakuru 200 n’ abandi bakozi mu nzego zikomeye abashinja ko badashoboye, yirukana abanyamahanga ndetse ngo hakurikiyeho n’ ibindi bikorwa by’ ihohoterwa bikomeye.

Mu 1977 yashinje Janani Luwum wari umusenyeli w’ abanglikani gukorana n’ abanzi b’ igihugu, ku munsi wakurikiye basanze yicanwe n’ abaminisitiri babili.

Guhera mu 1975, Idi Amin Dada yatangaje ko afite ipeti rya Marechal, akaba perezida ubuzima bwe bwose.

Umwanditsi w’ umwongereza Dennis Hill wakatiwe kwicwa na Amin akarokorwa n’abaperezida b’ ibihugu by’akarere bahise bateranira muri Uganda nka Mobutu, ageze iwabo mu bwongereza yagize ati:

« Amin Dada a afite ibyangombwa byo kuyobora abantu be gusa akagaragaza uburere bucye. Ntapfa gutsindwa, ni umunyembaraga kandi ashoboye kugaragaza intege nke z’ uwo bahanganye, no kumva ibyifuzo by’ abaturage be, Gusa uko imyaka ihita, Amin Dada agenda ahinduka, nta muntu agishaka kumva».

Iherezo rya Amin

Ubukungu bw’ igihugu bwaje gusubira hasi, biturutse ahanini ku kugenda kw’ abahinde n’ abanye pakistani bari abacuruzi bakomeye mu gihugu, ikawa ita agaciro Libya itangira kugabanya inkunga, n’ ibindi bitandukanye.

Mu 1978 Amin Dada yafashe umwanzuro wo gutera Tanzaniya, afashijwe n’ ingabo 3 000 za Libya, ashaka kwigarurira tumwe mu duce tw’ intara ya Kagera. Tanzaniya yari iyobowe na Mwalimu Julius Nyerere yahise igaba ibitero ku ngabo za Uganda, ibasubiza mu gihugu cyabo maze kuwa 11 Mata1979 Amin Dada ahunga igihugu, Tanzaniya ifata Kampala ifatanije n’ ingabo zarwanyaga ubutegetsi bwa Uganda (Uganda National Liberation Army – UNLA).

Yabanje guhungira muri Libya akomereza muri Arabiya Saoudite.

Mu 1989, yagerageje kugaruka mu gihugu cya Uganda gusa yafatiwe I Kinshasa ubuyobozi bwa Kongo buhita bumusubiza muri Arabiya Saoudite.

Idi Amin Dada yapfuye kuwa 16 Kanama 2003, muri Arabiya Saoudite mu bitaro byitiriwe umwami Faycal I Djeddah, aba ari naho ashyingurwa mu irimbi ryaho nyuma y’ igihee yai amaze muri koma.

Ku butegetsi bwe Ibiciro ku isoko byazamutseho 200 %, igihugu kigira ideni rya miliyoni 320 z’amadolari, ubuhinzi buradindira inganda zirafungwa na ruswa imunga igihugu ndetse habarurwa abantu hagati 100 000 na 500 000 bishwe ku butegetsi bwe ndetse yasigiye ibibazo bikomeye igihugu

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSInyandiko nyinshi zimugaragaza ku matariki y’ amavuko n’ aho yavukiye atandukanye, gusa umushakashatsi w’ umugande Fred Guweddeko wo muri kaminuza ya Makerere avuga ko Idi Awo-Ongo Angoo, uzwi nka Idi Amin Dada yavukiye i Kampala muri Uganda kuwa 17 Gicurasi 1928 mu muryango w’ abana umunani; abahungu bane n’...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE