Inkuru dukesha igihe.com

Imiryango irenga 20 igizwe n’abantu 80 bari batuye mu Mudugudu wa Rwankuba, Akagari ka Gasharu Umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yamaze gusenyerwa inzu zayo nubwo bamwe bavuga ko bari bamaze imyaka 3 barazubatse. Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwo buravuga ko aba baturage bahubatse bitazwi nubwo bavuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze ari bo bababwiraga ko kuhubaka nta kosa ririmo.

Iyo ugeze aho aba baturage bari batuye, usanga abenshi batifuza kuvugana n’itangazamakuru kuko ngo ugerageje kuvuga abibazwa, nk’uko bamwe mu baturage babyongoreye IGIHE.

Ukomeje kugenda usanga inzu ziri hasi kuko aho zari ziri hahindutse itongo ; iki gikorwa ngo cyakozwe n’ubuyobozi bw’akagari n’Umurenge wa Kinyinya mu minsi ibiri ikurikirana kuva kuwa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2014, aho inzu 20 ari zo zamaze gusenywa.

Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu baturage utashatse kuvuga amazina ye, yavuze ko nyuma y’icyunamo cy’iminsi irindwi cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bw’Akagari ka Gasharu, bwaje bubabwira ko bagomba gutanga amafaranga kugira ngo inzu zabo zidasenywa.

Abenshi barayatanze ariko ntacyo byatanze kuko ubwo kudusenyera byatangiraga, ubuyobozi bw’Akagari bwahazanye abashinzwe umutekano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari we ntiyahagera mu gihe yatubwiraga ko azatuvuganira.” Uku niko uyu muturage avuga.

Aba baturage bavuga ko abenshi bamaze imyaka 3 bahafite inzu kandi kugira ngo bemererwe kubaka ubuyobozi bw’Akagari n’Umudugudu ngo nibwo bwababwiraga ko nta kibazo kuhubaka, ariko uwabikoraga yagombaga kuba yatanze byibuze amafaranga arenga ibihumbi 200, hakaba hari ngo n’abatangaga ibihumbi 400.

Undi muri aba baturage aravuga ko icyo babwirwaga gitumye basenyerwa, ari uko bubatse mu kajagari, ariko ikibazo bo bagaragaza ni ukumenya impamvu kubona ko hari akajagarari bigaragaye ubu kandi gusenyerwa bigakorwa ku buryo bwihuse nta nteguza.

Yagize ati “Kugeza ubu turara hanze n’abana bacu, nta mahema dufite, iyo aba bayobozi baza kutubuza kuhubaka, ntabwo tuba twarabikoze, ahubwo ni uko bazaga bakatubwira ngo nitwubake, noneho gahunda yo gutura neza nizigera tuzahimuka, ariko ubu sibyo bikozwe.”

Bimwe mu bikoresho byakoreshejwe mu gusenya izo nzu byiganjemo amapiki, naho ibikoresho biri ku mazu nk’amabati, amadirishya n’imiryango byahitaga bitwarwa n’ubuyobozi ku biro by’umurenge.

IGIHE yabajije aba baturage niba bo ntacyo bishinja kuba barahubatse badafite ibyangombwa bibemerera, maze umwe agira ati “Twe ntacyo twishinja kuko inzego zituri hejuru zatubwiraga ko nta kibazo kuhubaka, noneho kubera ko dutuye mu giturage, tuba twumva ko icyo abayobozi batubwiye ari ukuri kandi twabikoraga ntacyo batubwira.”

Kuba aba baturage bashinja inzego z’ibanze ko zabatse amafaranga bahubaka, ibi byatumye IGIHE ibibaza umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy, maze we ashimangira ko aba baturage batari babyemerewe.

Mu magambo make yagize ati “Ni nde wababwiye ko bubatse byemewe ? Ubu noneho aho ikibazo kigaragariye niho tugikemuriye.”

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko aba baturage bubatse bitwazwi, aha siho ha mbere igikorwa cyo gusenyera abaturage kibaye kandi inzego z’ibanze zarabigizemo uruhare, kuko byanabaye mu karere ka Nyagatare, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze byagaragaye ko barebereye iri yibakwa, byari byemejwe ko bagombaga guhagarikwa mu kazi ndetse bakanahanwa.

Bamwe mu baturage basigaye mu matongo nyuma yo gusenyerwa

Abandi batakambiraga abaje gusenya ngo babe babarete ariko byose byabaye amatakirangoyi

Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSInkuru dukesha igihe.com Imiryango irenga 20 igizwe n’abantu 80 bari batuye mu Mudugudu wa Rwankuba, Akagari ka Gasharu Umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yamaze gusenyerwa inzu zayo nubwo bamwe bavuga ko bari bamaze imyaka 3 barazubatse. Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwo buravuga ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE