Umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko uyu muryango ayobora udashaka ihindurwa ry’itegeko nshinga mu Rwanda ngo kuko nta kindi rigamije uretse guha amahirwe umuntu umwe binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

 Mu itangazo rigenewe itangazamakuru yashyize ahagaragara muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, Umuyobozi mukuru w’uyu muryango Federica Mogherini yavuze ko ihindurwa ry’itegeko nshinga mu Rwanda ari inzira zagakwiye kuba nziza zidashingiye ku muntu umwe zibanda ahanini ku nyungu rusange z’abanyarwanda kandi zigatanga imiyoborere myiza y’igihugu ari nako zisubiza ibibazo bikomereye igihugu

Ariko iri tangazo rivuga ko kuba ihindurwa ry’itegeko nshinga rikorerwa umuntu umwe bica intege inzira y’amategeko kuko bituma inzira yo guhererekanya ubutegetsi binyuze muri demokarasi itubahirizwa.

Uyu muryango ushinja leta y’u Rwanda kuba yarishe ingingo ya 23 mu mahame y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika avuga ku bijyanye na Demokarasi, amatora n’uburyo bwo kuyobora.

Ngo amatora ya kamarampaka kuri iri tegeko nshinga aramutse abaye bizatuma ingingo ya 23 ipfa bigatuma inzira yo guhererekanya ubutegetsi binyuze muri Demokarasi itubahirizwa.

Gusa Leta y’u Rwanda ntiragira icyo ivuga kuri iri tangazo ryasohowe n’uyu muryango. Ubushize Amerika nayo yari yongeye kuvuga ko idashaka ko Abanyarwanda bahindura itegeko ryabo; ibintu byakunze kwamaganwa n’u Rwanda.

Abanyarwanda hafi miliyoni enye nk’uko byatangajwe n’inteko ishinga amategeko ngo nibo basabye ko itegeko nshinga cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101 yahinduka bityo n’umukuru w’igihugu Paul Kagame agakomeza kuyobora igihugu cyane ko yakigejeje kuri byinshi nk’uko bamwe mu Banyarwanda babishimangira.

Hakunze kumvikana amajwi menshi y’Abanyarwanda agira ati:”Nitwe tuzi uwo dushaka kandi ibidufitiye akamaro nta wundi uzabitugezaho aturutse mu mahanga, ni twebwe ubwacu.”.

Umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga waremejwe ndetse n’itegeko nshinga rishyashya rizatorwa binyuze muri Kamarampaka itaratangazwa igihe izabera kugeza ubu.

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSUmuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko uyu muryango ayobora udashaka ihindurwa ry’itegeko nshinga mu Rwanda ngo kuko nta kindi rigamije uretse guha amahirwe umuntu umwe binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.  Mu itangazo rigenewe itangazamakuru yashyize ahagaragara muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 4...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE