Kurubuga  rwe rwa Medium.com , Dr David Himbara  yadusangije  ijambo  “ry’ indashyikirwa muri iki kinyejana ” rya Minisitiri w’ intebe wa Ethiopia  Dr Abiye Ahmed yavuze igihe yakiraga inshingano ze tariki 2 Mata 2018 .

Nubwo ubunyangamugayo, ubumuntu , kubaha ikiremwa muntu no kubaha indanga gaciro z’ Abanyafurika baharaniye ubwigenge bw’ umugabane wa Afurika  bikomeje kunanira abakuru b’ ibihugu bya Afurika  , bahisemo   ubusambo, kuyobora ibihugu byabo bakoresha igitugu , bica , bica urubozo , bicisha inzara abo bashinzwe kuyobora Minisitiri w’ intebe wa Ethiopia ,Dr Abiye Ahmed akomeje  kwitandukanya  na bagenzi be b’ abahemu. Uyu muyobozi Afurika yose iteze amaso , akigera kubutegetsi yahisemo inzira y’ amahoro ,ahuza Ethiopia na Erithrea ,  bitari bigicana uwaka . Yarekuye infungwa za politike , ashyira igihugu cye munzira ya Demokarasi.

Muri iryo jambo , Dr Abiye Ahmed yagize ati :

Demokarasi itagira ubwisanzure ntawe wayitekereza! Ubwisanzure ni uburenganzira ntabwo ari impano leta iha abaturage .Ahubwo ni  impano iri muri kamere y’ agaciro k’umuntu. Dukeneye kubahiriza  uburenganzira bwa muntu n’ ubwa demokarasi, by’ umwihariko  uburenganzira kubwisanzure mubitekerezo n’ imvugo yabyo, uburenganzira bwo guhura no gutunganya no gutegura ibikorwa bitandukanye , kwubaha  no kwubahiriza itegeko nshinga rishingiye ku gusobanukirwa ubwo burenganzira. Uburenganzira bw’ abanyagihugu bacu bose  bwo kugira uruhare n’ umwanya muri  buri nzego muburyo bwa demokarasi bugomba kugerwaho.

Mugihe Mu Rwanda dufite umutegetsi uhindura itegeko nshinga akihemba amanota  ati natowe  kuri 98% ( akumiro !) , agatekinika imibare y’ iterambere , abeshya ubwiyunge kandi we atabwikozwa ; ashimuta n’ uri muri gereza, ufungiwe ubusa  akamwica , ubwisanzure yarabufungiye mukabati, acuruza ishusho y’ igihugu kitabaho , abanyarwanda banyotewe n’ ubwisanzure na demokarasi , dutekereze kuri  iri jambo rya Dr Abiye Ahmed , ritubere impamba n’ ikizere nk’ abanyafurika , nkuko inyigisho za Kwame Nkrumah zahaye  imbaraga abanyafurika barwaniraga ubwigenge babona bukiri ahadashyikirwa.

 

Christine Muhirwa

 

NB: Gusoma ijambo rya Dr Abiye Ahmed Mucyongereza , kanda kuri link

https://medium.com/@david.himbara_27884/ethiopian-prime-minister-abiy-ahmeds-inaugural-address-is-africa-s-speech-of-the-century-9de8df12b08f

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-2-5.jpg?fit=179%2C281&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-2-5.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSOPINIONPOLITICSKurubuga  rwe rwa Medium.com , Dr David Himbara  yadusangije  ijambo  'ry' indashyikirwa muri iki kinyejana ' rya Minisitiri w' intebe wa Ethiopia  Dr Abiye Ahmed yavuze igihe yakiraga inshingano ze tariki 2 Mata 2018 . Nubwo ubunyangamugayo, ubumuntu , kubaha ikiremwa muntu no kubaha indanga gaciro z' Abanyafurika baharaniye ubwigenge...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE