Banyarwanda, banyarwandakazi, namwe nshuti z’u Rwanda, igihugu cyacu kigeze mu gihe cy’amahina, aho amakiriro yacyo azagenwa n’ibyemezo abana bacyo bazafata kugira ngo bakizahure. Amakiriro y’U Rwanda azava mu bikorwa by’impirimbanyi za demokarasi, ziharanira , amahoro , ukwishyira ukizana, ubutabera, ijambo kuri bose, ubwubahane n’urukundo mu bana b’u Rwanda. Icyatumye rero nanjye nfata icyemezo cyo kuba impirimbanyi ya demokarasi ni uko  ndambiwe ibi bikurikira:

  1. Ndambiwe ko igihugu cyanjye gikomeza kuba muri gatebe gatoki k’ubutegetsi bw’igitugu, buza bwica, bwiba, buriganya, burigisa abantu ubutitsa, bubeshya isi n’ijuru, bwiyerekana nk’intama kandi ari ibirura gusa gusa, burya ibya rubanda ntacyo bwishisha, bukarya akaribwa n’ataribwa, hagati aho rubanda inzara irutema amara, naho abari mu gatsiko bari mu isindwe ry’iraha ry’amoko yose
  2. Ndambiwe ikimenyane n’icyenewabo mu gutanga akazi, aho amahirwe asigaye agurwa amagana, bene ngofero bagapfukiranwa, ubwenge bwabo bugahera mu gatebo, inzara ikaba twibanire, ubukene mu ngo zabo bugahabwa intebe,
  3. Ndambiwe mpemuke ndamuke yabaye nk’umuco mu banyarwanda, aho kubeshyerana no gushyashyarizanya byahawe icyicaro mu muco w’abanyarwanda b’ubu, bishyizwemo imbaragara n’ubutegetsi bunezezwa no gutanya kugira ngo buyobore bugere kucyo bwifuza,
  4. Ndambiwe ibifi binini byiba ibya rubanda, kandi ruba rwabigezeho rwiyushye akuya, amagorofa n’amamodoka bikagura reka sinakubwira, abitwa intumwa za rubanda bakaruca bakarumira, ariko bagera kudufi duto bakavuza iya bahanda ngo byacitse, nyamara abo bakavuganiye, barayobewe uwo batakira ngo abatabarize;
  5. Ndambiwe isesagura rirengeje urugero rikorwa n’umukuru w’igihugu, usa nk’umutirano kubera urwango yanga abaturage be, bikaba bigeze aho iraha rye ryarenze igaruriro, isi akaba amaze kuyizenguruka na rutema ikirere ze zigotomera agafaranga k’abanyarwanda kurusha abazimu, hakaba hibazwa niba aho bukera atazafata n’icyogajuru akajya gusura umubumbe w’ukwezi na mars,
  6. Ndambiwe ikinyoma cya leta yirirwa irata iterambere, kandi ryahe ryo kajya, waribarirwa na mwalimu uhora ataka ngo arebe ko agashahara k’intica ntikize yakabonera byibuze igihe ngo abe yaramuka, cyagwa umuhinzi wabujijwe gusarura imyaka ye kugera iboreye mu murima, cyangwa umucuruzi wazonzwe n’imisoro ya hato na hato; ngo iterambere??? Ayiga mama we….;
  7. Ndambiwe politiki y’amacakubiri yamunze Leta, aho abana b’abanyarwanda baciwemo ibice, kugera no kunamira ababo bazize Genocide n’ubundi bwicanyi. Uko kunama kuvangura ni ishyano ku Rwanda, kandi abacu ntibazaruhukira mu mahoro igihe cyose Leta itazatanga ihumure ngo uwifuza kwibuka uwe wese abikore mu bwisanzure busesuye;
  8. Ndambiwe ubugizi bwa nabi bw’abari mu butegetsi batora amategeko arengera inyungu zabo gusa, rubanda rwo rugaterwa imirwi ngo ngaho ruri mu byiciro by’ubudehe bidafite ikindi bimaze usibye kubatesha agaciro, no kubunvisha ko hari aho batagomba kwifuza kugera,
  9. Ndambiwe Igisirikare kirata ko ari icy’umwuga ariko kikirirwa kica ku mugaragaro inzirakarengane, aho kuba igisirikare cya Repubulika kikaba cyarahindutse igikoresho cy’umuntu umwe rukumbi;
  10. Ndambiwe igihugu cyasimbuje ubutabera “ububera” aho uwo mwuga ubundi ugize inkingi ya mwamba mu buzima bw’igihugu, wahindutse iturufu ya politiki bakina igihe bashakiye n’uko babishatse, inzirakarengane zitabarika zikaba zitaka amanywa na n’ijoro ariko zarabuze gitabara;
  11. Ndambiwe politiki yo kudindiza no gutesha agaciro ireme ry’uburezi, aho ku ruhande rumwe abana b’abategetsi aribo bonyine bajya mu mashuli meza iyo mu mahanga, nk’aho aribo bonyine bategurirwa kuzaba abayobozi b’ejo hazaza, hagati aho mwene ngofero akiga atagira n’ikimutunga kuko nta mikoro, ndetse na ka buruse yagahawe bakaba baragashoye mu bucuruzi, kuko ibye ntawe bishamaje; kandi bagaca inyuma bakabeshya amahanga no mu Rwanda hari uburezi kuri bose;
  12. Ndambiwe ubuvuzi bwita cyane mu gutekinika no kuzamura imibare itangazwa mu miryango mpuzamahanga nk’ibyagezweho, kandi nyamara malariya ica ibintu, ababyeyi bafungirwa imbyaro ku ngufu, abanda bakagirwa infungwa kwa muganga ngo kuko babuze ayo kwishyura, nyamara kandi ngo ubwisungane mu kwivuza bwarageze kuri bose nkuko badahwema kubitangaza no kubifatira ibihembo hirya no hino, kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa; amavunja akaba abarizwa mu Rwanda gusa, utaretse n’ikibazo cy’igwingira cyarenze urugero.
  13. Ndambiwe ubucuruzi bwihariwe na FPR gusa, amasoko yose akomeye ya Leta akaba ajya mu gatsiko kari ku butegetsi, ubundi abandi bagerageje kugira icyo bigezaho, bagasahurwa binyuza mu bigega bitandukanye , nka cya kindi cyitwa AGACIRO, kandi nyamara ari AGACURURA;
  14. Ndambiwe imiryango n’amatorera y’iyobokamana yinjiriwe na politiki, aho asa nkaho yataye inkoni ya gishumba, kuko intama zabuze kiragira, zikaba zaratataniye hirya no hino kubera ibibazo by’insobe byazirenze, amarira y’infubyi n’abapfakazi akaba yarabuze gihoza, kuko abo banyamadini babuze imbaraga zo guhagarara kigabo ngo bamagane ikibi;
  15. Ndambiwe amashyaka ya politiki akorera mu kwaha kwa FPR yarangiza akiyita aya opposition, kandi ahubwo ari amashyaka y’amaco y’inda gusa gusa;
  16. Ndambiwe ibikorwa bya Leta byo gukomeza kuniga itangazamakuru, nkaba nanarambiwe itangazamakuru ryemera gutangaza ibinyoma, kuko ibyo ntaho bitaniye no gutanga uburozi,
  17. Ndambiwe ikinyoma cy’ihame ry’uburinganire cyabaye intwaro Leta yifashisha mu kwifotoza imbere y’amahanga, nyamara izi neza ko ukuri guhabanye n’ibyo batangaza, aha wakwibaza ngo abategarugori bari mu nzego z’ubuyobozi badashobora no kuvuganira bagenzi babo barengana, abo baba bakwiye urugori koko??
  18. Ndambiwe Leta ishyira imbere politiki ya gashotoranyi mu bubanyi n’amahanga, ndetse no kwitwaza ibyago bya genocide y’abatutsi yabaye mu Rwanda nk’igikangisho ishyira mu maso y’abatavuga rumwe nayo. ibyago bya bamwe ntibigomba kuba igisobanuro cy’ibyago uteza abandi, nta gashinyaguro karenze ibyo;
  19. Ndambiwe n’ubwicanyi bwa hato na hato bukorwa n’inzego zitwa ko zishinzwe kurinda umutekano, nyamara arizo za mbere ziwubuza abenegihugu, binyuze mu Kubica urubozo, nu kubatera ubwoba buri munsi, zarangiza zikavuga ko zigiye mu iperereza ritajya rigira icyo rigeraho, niba tubabeshyera bazatugaragarize wa muntu wahahamutse ngo kuko yagonze Rwigara, niba yarabuze abamuvura ihahamuka twiteguye kumuha ubufasha nibamutumurikira, urwo ni urugero rumwe, ugiye kuzirondora bwakwira bugacya,…
  20. Ndambiwe Politiki y’iyozabwonko ikorerwa urubyiruko, aho rwigishwa buri gihe ko hari abandi bana b’abanyarwanda bashaka kurugirira nabi, aho bagakoze ibishoboka ngo bigishe urubyiruko umuco wo kujya mu mpaka zubaka igihugu…….abo bana bacu umunsi baciye akenge ntibazababarira ibibi mubakorera.

Ibi byose ndondoye byatumye nfata icyemezo cyo kutaba indorerezi ngo ndebe aho igihugu cyanjye gisenyuka nkireba, nafashe rero umwanzuro wo guharanira Demokarasi, ubutabera, n’ubwisanzure mu bwubahane.

Nawe munyarwanda aho uri hose, ndagutumiye, va ikuzimu jya I buntu, anga akarengane aho kava kakagera nibwo uzaba wibohoye byuzuye.

Imana ibahe umugisha

11/09/2018, Deo Kabano

 

 

source : http://lecpinfo.com/disikuru-yimpirimbanyi-ya-demokarasi/

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-8-5.jpg?fit=259%2C194&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-8-5.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSOPINIONBanyarwanda, banyarwandakazi, namwe nshuti z’u Rwanda, igihugu cyacu kigeze mu gihe cy’amahina, aho amakiriro yacyo azagenwa n’ibyemezo abana bacyo bazafata kugira ngo bakizahure. Amakiriro y’U Rwanda azava mu bikorwa by’impirimbanyi za demokarasi, ziharanira , amahoro , ukwishyira ukizana, ubutabera, ijambo kuri bose, ubwubahane n’urukundo mu bana b’u Rwanda. Icyatumye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE