Depite Bwiza Connie ngomutahe n’inteko
Hon Depite Sekamana Bwiza Connie wo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuwa gatanu w’icyumweru gishize nubwo inkuru ku iyegura rye yamenyekanye kuri uyu wa mbere.
Amakuru atugezeho aravuga ko uyu ‘honorable’ yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite, nubwo ariko ngo yaba ari no gukurikiranwa n’urwego rwa polisi rushinzwe iperereza ku byaha.
Hon Bwiza Connie yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba yari mu Nteko kuva mu 1999 nyuma yo kuva mu mirimo muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu.
Bwiza Connie afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubukungu n’imari yavanye muri kaminuza yari SFB.
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/depite-bwiza-connie-ngomutahe-ninteko/DEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSHon Depite Sekamana Bwiza Connie wo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuwa gatanu w’icyumweru gishize nubwo inkuru ku iyegura rye yamenyekanye kuri uyu wa mbere. Amakuru atugezeho aravuga ko uyu ‘honorable’ yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite, nubwo ariko ngo yaba ari no...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS