Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi yari ateganijwe tariki 15 Nyakanga yimuriwe kuri 21 z’uko kwezi,ibi bikaba byemejwe n’Iteka rya perezida wa Repubulika mu Burundi.

Icyemezo cyo gushyiraho ingengabihe nshya y’amatora kije gikurikira imwe mu ngingo y’imyanzuro yasabwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC), basabye guverinoma y’u Burundi gusubika amatora agashyirwa ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa karindwi.

JPEG - 35.9 kb
Perezida Nkurunziza wiyamamariza manda ya gatatu

Umuyobozi w’akanama gategura amatora mu gihugu, Prosper Ntahogwamiye yari aherutse kubwira BBC ko iyo tariki yifujwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere, yabangamira ibitegaywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Burundi. Avuga ko idashoboka.

Yagize ati”Yozana ingorane kuruta uko yozikiza,Itegeko rivuga ko umukuru w’igihugu atorwa hasigaye amezi abiri ngo ikiringo ciwe gihere, bidakunze naho atorwa hasigaye ukwezi kumwe kugira ngo ikiringo ciwe gihere. Ingorane ya mbere ni iyo.” Amatora abaye ku itariki ya 30 z’ukwezi kw’indwi, azorahira ku itariki ya 26 z’ukwezi k’umunani, urumva neza ko kwa kwezi kutagikwiye.

JPEG - 54.7 kb
Prosper Ntahogwamiye umuyobozi w’akanama gategura amatora mu Burundi

Itegeko teka rya perezida kandi ryanongereye iminsi y’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira intebe y’umukuru w’igihugu.
Abiyamamaza bafite kugeza ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa karindwi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Akanama gategura amatora gafite inshingano yo gukurikiza ingengabihe nshya yatangajwe mu gutunganya amatora y’umukuru w’igihugu.

Abatavuga rumwe na Leta bo bavuga ko aya matora adateguye mu buryo buboneye kandi atarimo ubwisanzure. Ibirego abategetsi bahakana.

Tite Dusabirema Imieasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSAmatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi yari ateganijwe tariki 15 Nyakanga yimuriwe kuri 21 z’uko kwezi,ibi bikaba byemejwe n’Iteka rya perezida wa Repubulika mu Burundi. Icyemezo cyo gushyiraho ingengabihe nshya y’amatora kije gikurikira imwe mu ngingo y’imyanzuro yasabwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC), basabye guverinoma y’u Burundi gusubika amatora...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE