Abagore bahagarariye abandi bo mu muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Bugesera bibukije ko kubaha amahame y’uyu muryango ari ingirakamaro ku gihugu kandi bakayubaha nk’uko Umukirisitu mwiza yubaha amategeko y’Imana.

Athanasie Kamanzi ubwo yahaga ikiganiro abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR- Inkotanyi

Babyibukijwe na Athanasie Kamanzi uyobora Inama y’igihugu y’abagore muri Bugesera na we wari witabiriye umuhango wo gutangiza icyo bise ‘UMUGORE MU CYEREKEZO 2020’

Athanasie Kamanzi avuga ko kuba FPR-Inkotanyi ariyo iyoboye u Rwanda, amahame ayigenga akwiriye kubahwa, akubahirizwa kugira ngo igihugu gukomeze iterambere kirimo.

Ati: “Twe abagore tugomba kumva ko  amahame y’Umuryango wacu akomeye kandi ari ingenzi mu miyoborere y’iki gihugu kuko nitwe tuyoboye. Ariya mahame tujye tuyubaha nk’uko Umukirisitu mwiza yubaha amategeko y’Imana.”

Kamanzi avuga ko iyo yitegereje imigambi n’ibikorwa bya FPR -Inkotanyi asanga izayobora u Rwanda igihe kirekire.

Kuri we FPR-Inkotanyi ifite amahame atasimburwa.

Meya wa Bugesera, Richard Mutabazi yasabye abagore ko ibyo baganiriye bitaba amasigarakicaro ahubwo ko babishyira mu bikorwa

Ati: “ Ibi bibazo twigiye hano birakomeye, ariko mu bushobozi bwacu dukemure ibyo dushoboye.”

Umwe mubari muri uriya muhango yavuze ko abanyamuryango ba RPF muri Bugesera barenga 80%.

Baje bahagarariye bagenzi babo mu murenge yose igize Akarere ka Bugesera

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSAbagore bahagarariye abandi bo mu muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Bugesera bibukije ko kubaha amahame y’uyu muryango ari ingirakamaro ku gihugu kandi bakayubaha nk’uko Umukirisitu mwiza yubaha amategeko y’Imana. Athanasie Kamanzi ubwo yahaga ikiganiro abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR- Inkotanyi Babyibukijwe na Athanasie Kamanzi uyobora Inama y’igihugu y’abagore muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE