Bamwe mu baturage baturiye ahahoze hari urugo rw’Umwami Kigeri IV Rwabugiri ,barasaba ko hakubakirwa mu rwego rwo kubungabunga ayo mateka.

Ni mugihe ariko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwo buvuga ko kugeza ubu ,nta burenganzira bufite bwo kugira icyo buhakora bitewe nuko aho ibi bigabiro by’urugo rw’umwami biri, ari mu isambu ya Kiliziya Gatolika.

Ahahoze urugo rw’umwami Kigeli IV Rwabugiri, uhasanga ibiti by’imivumu ari byo bita ibigabiro ,bivugwa ko ari ibiti byabaga byaratewe n’Umwami mu rwego rwo kugaragaza ko aho hantu yahatuye, Muzehe Harindintwari utuye hafi yaho yabibwiye abanyamakuru.

JPEG - 103.2 kb
Muzehe Harindintwari

Muzehe Harindintwari kandi avuga ko ubusanzwe ibyo bigabiro byari 4 gusa, uyu munsi uhageze uhasanga ibiti bitatu kubera ikindi cyo ngo cyaje kwigusha, ubu hakaba hasigaye igitsinsi cyacyo.

Ashingiye ku iyangirika rya hato na hato ry’ibyo bigabiro, kuri we asanga hari igikwiye gukorwa kugira ngo ayo mateka abungabungwe.

Ubwo yavuganaga ku murongo wa Telephone n’imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda ,Nyirahabimana Marie Noella ushinzwe ibirebana n’umuco mu karere ka Nyamasheke avuga ko ubu nta kintu bemerewe kubikoraho kubera ngo biri mu isambu ya Kiliziya gatolika.

Nyuma yo kumenya ibyo twashatse kumenya niba hari icyo Kiliziya Gatolika iteganya kuba yabikoraho, maze tuvugana n’umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Bimenyimana Yohani Damaseni.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru ku murongo wa telefoni yirinze kugira byinshi avuga, maze avuga ko bazabyigaho bakareba uko bibungabungwa.

Umwami Kigeli IV Rwabugiri yayoboye u Rwanda kuva mu mwaka w’1853 kugeza mu 1895, aho i Nyamasheke ni hamwe muho yari afite urugo, hakaba hafite umwihariko wo kuba ari ho umugogo we womokeye nyuma yo kurogerwa mu Bunyabungo (ariho muri RDC y’ubu), akaza gutanga ageze mu Kivu rwagati ubwo yari ari kugarurwa mu Rwanda.

Nkindi Alpha

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/umusaza-17-1.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/umusaza-17-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSBamwe mu baturage baturiye ahahoze hari urugo rw’Umwami Kigeri IV Rwabugiri ,barasaba ko hakubakirwa mu rwego rwo kubungabunga ayo mateka. Ni mugihe ariko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwo buvuga ko kugeza ubu ,nta burenganzira bufite bwo kugira icyo buhakora bitewe nuko aho ibi bigabiro by’urugo rw’umwami biri, ari mu isambu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE