Perezida Barack Obama wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika yageze i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nyakanga aho yabonanye na mushiki we Auma.

obama

Mushiki we Auma yari umwe mu bantu bari kukibuga k’indege Jomo Kenyatta bamutegereje. Obama akigera ku kibuga k’indege cyari gicunzwe bikomeye n’inzego z’umutekano, yakiriwe n’akana k’agakobwa kamuzaniye indabyo avugana nako mbere yuko asuhuzanya na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta. Barack Obama yahise aramukanya na Mushiki we Auma wamugaragarije ko yari amukumbuye cyane.

Auma niwe wacumbikiye Obama igihe yari yaje muri Kenya aje gusura umuryango we ndetse icyo gihe yamuherekeje i Kogelo agace Papa wa Obama avukamo ari naho ashyinguwe.

obama1

Barack Obama, yavuye ku kibuga k’indege yerekeza kuri Hotel aho acumbitse bikaba biteganijwe ko aza gufata ifunguro ari kumwe na bamwe mu bagize umuryango we barimo Mama Sarah ufatwa nka nyirakuru we.

Barack Obama yavukiye i Hawai, akaba akomoka ku babyeyi umwe w’umunyamerika (Mama we) n’undi w’umunyakenya (Papa we).

Nta gahunda iteganyijwe yuko Perezida Obama yerekeza i Kogelo agace umubyeyi we akomoka mo.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSPerezida Barack Obama wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika yageze i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nyakanga aho yabonanye na mushiki we Auma. Mushiki we Auma yari umwe mu bantu bari kukibuga k’indege Jomo Kenyatta bamutegereje. Obama akigera ku kibuga k’indege cyari gicunzwe bikomeye n’inzego z’umutekano, yakiriwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE