Banga uRWANDA
Kuva nareba ya filimu “Rwanda : The royal tour “ , nkabona ikimwaro cyishushanyije mumaso ya Kagame igihe yabeshyaga wa muzungu ko atariwe wahanuje indege ya Habyarimana , nakomeje kwibaza byinshi kubuyobozi bw’igihugu cyacu.
Rwanda waragowe! Mbega akaga!
Perezida wumubeshyi butwi. Wikinyabupfura gike nukuntu ahoza ijambo umuco mukanwa.
Ubundi iyo umunyarwanda warezwe ahawe ikaze bakamwereka aho yicara , ajya aho , agasabana , byaba ngombwa ko arara akarara, ariko ageraho agataha. Ndetse bakanamuherekeza.
Ariko Kagame we yaraje, yiha karibu, yicara aho ashatse , ararara , amenesha abanyarwanda bakamuhaye ikaze, arabica akajya ananyuzamo akagira abo ashimutisha bagakorerwa iyicarubozo.
Mbega akaga Rwanda we!
Umuntu nkuwo se yayoborana igihugu nabantu bazima? Ntibishoboka. Abazima aticishishe , baramuhunze bati reka da!
Asigaranye abanyabwoba bakangisha imyenda ya gisirikare na fumees.
Asigaranye ba ndiyo bwana batakwibuka igihe baheruka kwitekerereza !
Asigaranye abajura ruharwa nkawe nurugo rwe !
Asigaranye abarozi nabicanyi baniga umuntu kuberako abarije umuturage ikibazo gituma bose bibona uko bakabaye nkamabandi ruharwa.Nk’ imyaku yagwiririye igihugu.Nkibisimba byabicanyi.
Ni akaga!
Kubona abantu bakuru badashobora kwisobanurira ko kwambura abavandimwe babo ubwisanzure bakabatoteza umwaka ugataha undi ukaza ari amahano azabagaruka,ni akaga!
Buriya se babona bizabahira?
Nimba hari abantu banga Urwanda, ni abanga ko habaho ubwiyunge nyabwo.
Abakubuza kwibuka uwo wabuze , bagutegeka gusabira imbabazi ibyo utakoze , bakubeshya ko bagufatiye runini ko ntacyo uzababurana kandi barakuriye barakumaze!
Banga Urwanda.
Kagame , Nyamvumba ,Kabarebe,Kayonga,Munyuza numumotsi we Badege , ntabwo bashaka ko twiyunga. Baratwanga twese uko twakabaye.Abahutu Abatutsi n’Abatwa!
Ntamahoro badushakira. Baradukungurira induru namarira nimiborogo batubeshya ngo iterambere.
Icyo batuzaniye ni inzara. Icyo batunogereje ni amacakubiri. Icyo batwizeza bazahora baduha ni ubugome , ubunyamanswa n’agashinyaguro.
Banga Urwanda.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/banga-urwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/Kagame-musazi.jpg?fit=256%2C300&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/Kagame-musazi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSOPINION Kuva nareba ya filimu “Rwanda : The royal tour “ , nkabona ikimwaro cyishushanyije mumaso ya Kagame igihe yabeshyaga wa muzungu ko atariwe wahanuje indege ya Habyarimana , nakomeje kwibaza byinshi kubuyobozi bw’igihugu cyacu. Rwanda waragowe! Mbega akaga! Perezida wumubeshyi butwi. Wikinyabupfura gike nukuntu ahoza ijambo umuco mukanwa. Ubundi iyo umunyarwanda warezwe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS