Inyenyeri imaze iminsi ikurikirana ibyerekeye amatora y’ umukuru w’ igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .

Twashoboye kwegeranya ibimenyetso simusiga by’ ukuntu aya matora ashobora kuzasubikirwa umwaka utaha .

Akarere k’ ibiyaga bigari kose gahangayikishijwe naya matora .  Gahunda zose n’ ibyemezo byinshi bifatwa munzego zubuyobozi  byumwihariko mu z’ ibihugu bihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ziragendera kuri aya matora ibi bikaba ari n’ imwe mumpamvu  y’ isubikwa ry’ inama y’ ibihugu bigize East African Community , nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo itabarizwa muri uyu muryango. Ntakuntu  East African Community yakwicara ango yige kubibazo by’ ubuhahirane itizeye ukuntu umutekano uzaba wifashe mukarere muminsi iri imbere.

Umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  uhangayikishije ibihugu by’ ibihanganjye byinshi  akaba ari n’ imwe mu impamvu  amatora yagombaga kuba muri 2016 yaburijwemo bikaba ngombwa ko habanza gusinywa ubwumvikane bwitiriwe St Sylvestre bwemeje ko Joseph Kabila atazarenga ku itegeko nshinga ngo ashake kwiyamamaza kubuyobozi bw’ igihugu muri aya matora dutegereje.

Mbere yo gutangaza ko azubahiriza itegeko nshinga ntiyiyamamaze kubuyobozi inshuro eshatu zikurikirana , Joseph Kabila yakoze impinduka mugisirikari , azamura ” abantu  be ” , kuburyo byatangiye kuvugwa ko yari ari kwitegura kuzashyiraho umuntu we  azayoboreramo abifashijwemo n’ igisirikari, kuko burya ngo utegeka igisirikari n’ iperereza niwe uba  ategeka igihugu.

Bidatinze ,  Joseph Kabila asaba ibyegera bye  kumuha amazina 4  ngo azatoranyemo uwo abona ukwiye guhagararira ishyaka rye ,  kuri iyo ntebe y’ ubuyobozi we yavuze ko yemeye kuvaho. Amazina ngo barayamuhaye  ngo ariko uwo yatoranyije ntabwo yari ari muri abo bari bamuhitiyemo :  yitoranyirije Emmanuel Ramazani  Shadari , wamuhoshereje abigaragambyaga bamagana kwanga kuva kubuyobozi kwe kwaburijemo amatora muri 2016. Emmanuel Shadari bivuga ko ari umuntu wo hafi wa Joseph Kabila , akaba ari n’ umwe mubamushyigikira badashidikanya  ashinjwa ihohotera n’ ibyaha by’ iyoka muntu  byakozwe na polisi n’ inzegoz umutekano hagari y’ ukwambere n’ ukwakabiri 2017, cyane cyane ibyakorewe abanyamadini, akaba yarashyizwe kurutonde rwabakwiye ibihano n ‘ umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi .

Ikibazo cy’ imashini zo gutora  kitavugwagaho rumwe kimaze kwumvikanaho ko ayo mamashini azakoreshwa mugusohora impapuro zerekana uko umuntu azaba yatowe , inkongi y’ umuriro yibasiye depot yari ibitsemo ibyari kwifashishwa mumatora mumugi wa Kinshassa ( birimo nayo ma mashini na batteries zayo) , ibikoresho byinshi birangirika kurwego rwa 80%!

Bidatinze , mu mugi wa Kinshassa hagaragara abasirikari muri gare ya Matete   , kumbuga nkoranya mbaga bivugwa ko ari bataillons zigera cyangwa zirenga 3 z’ abasirikari bakekwa kuba ari abanyarwanda  (ariko ibi Inyenyeri ikaba itarabiboneye gihamya ) .

 

Nyuma y’ ibi, amakuru y’ impanuka y’ indege yaguyemo abantu 6 , yari irimo ibikoresho by’ amatora  igarukwaho na televiziyo y’abafaransa  (TV5) mbere y’ uko  CENI itangaza ko amatora yari kuba  tariki 23 Ukuboza 2018 asubikiwe tariki 30.

Abarebera hafi ikinamico irimuri aya matora baremeza ko adashobora kuba uyu mwaka  kuko  Joseph Kabila  ashaka kuyagusha kuntego ye kuburyo adatinya kugura abo kwitabira mitingi z’ ishyaka rye ,  ariko mpatsibihugu uyafitemo inyungu akaba yarerekanye ko adashaka uwo Kabila yateganyije gutegekeramo  , abanyekongo  nabo bakaba bariyemeje ko Kabila agomba kugenda hagategeka Martin Fayulu bitaba ibyo umuriro nywawo  ngo ukazaka; natwe nk’ abaturanyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  tukaba dufite impungenge  z’ikizava muri aya matora Kabila  aramutse  ashoboye  gushyiraho uwo ashaka yirengagije ikifuzo cy ‘ abenegihugu be . Ese Umuryango w’ Ubumwe bwa Afurika wo uri he ? Kuki ari ntacyo uvuga kuri ibi byose ? Ubereyeho iki?

Christine Muhirwa

 

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-37.jpg?fit=400%2C400&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-37.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSInyenyeri imaze iminsi ikurikirana ibyerekeye amatora y' umukuru w' igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo . Twashoboye kwegeranya ibimenyetso simusiga by' ukuntu aya matora ashobora kuzasubikirwa umwaka utaha . Akarere k' ibiyaga bigari kose gahangayikishijwe naya matora .  Gahunda zose n' ibyemezo byinshi bifatwa munzego zubuyobozi  byumwihariko mu z' ibihugu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE