Amatora ategerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo arerekeza iwandabaga!!
Inkongi y’ umuriro yibasiye imwe mu bubiko bwa CENI ” depot” ! Amamashini 8000 yo gutora n’ ibindi bikoresho nk’amahema agira ubwiherero bwo gutoreramo 3774 ( kuri 8887 ), 17901 za wino ikoreshwa mu kwemeza ko umuntu yarangije gutora, moto 800, imodoka 15 , batiri zigendanwa 9500 ( zikunze kwifashishwa iyo habaye ikibazo cy’amashanyarazi ) nibindi bikoresho by’ ingenzi birangirika .
Ibi bikoresho ngo byari kuzifashishwa mu matora yo mumugi wa Kinshasa.
Amatora ategerejwe tariki 23 ukuboza 2018 ashobora kuzahura n ‘imbogamizi ziteye inkeke , cyane ko abasirikari b’abanyamahanga basesekaye mukarere barangajwe no kuzatabara abenegihugu bo mubihugu bitandukanye (cyane cyane iby’ iburayi ) kuko umutekano ushobora guhungabanywa n’ amakimbirane aturuka kuri aya matora atavugwaho rumwe mugihe ataranatangira!
Tubitege amaso…
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/amatora-ategerejwe-muri-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-kongo-arerekeza-iwandabaga/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/IMG-20181213-WA0013.jpg?fit=719%2C949&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/IMG-20181213-WA0013.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSInkongi y' umuriro yibasiye imwe mu bubiko bwa CENI ' depot' ! Amamashini 8000 yo gutora n' ibindi bikoresho nk'amahema agira ubwiherero bwo gutoreramo 3774 ( kuri 8887 ), 17901 za wino ikoreshwa mu kwemeza ko umuntu yarangije gutora, moto 800, imodoka 15 , batiri zigendanwa 9500 ( zikunze...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS