Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe: Ibiro bishinzwe Abinjira n’abasohoka mu Rwanda, byatangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ko Padiri Nahima adakumiriwe gutaha mu Rwanda.

Itangazo ry’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ryasohotse mu gihe hari hatangiye gutambuka ubutumwa buvuga ko Nahima yazitiwe mu Bubiligi gutaha nk’uko yari yabitangaje ko agera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Ushinzwe itumanaho mu Biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, Butera Yves, yavuze ko kuwa 22 Mutarama 2017, Ushinzwe abinjira ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, yamenyesheje SN Brussels n’izindi ndege ibyerekeye ibyagombwa by’inzira bya Nahimana nk’uko bisanzwe.

Butera yasobanuye ko Nahimana yasabye Visa nk’Umufaransa nyamara yari agifite Pasiporo y’u Rwanda yarangije igihe.

Anibutsa ko ubushize bwo yari yakoresheje Visa ya ba mukerarugendo baza mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Yongeyeho ko kugeza ubu Nahimana agomba kumenyesha Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ko afite ubwenegihugu bubiri nk’uko biteganywa n’Itegeko.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka kandi bishimangira ko amarembo y’u Rwanda yuguruye, Nahimana yaza nk’undi Munyarwanda wese, kandi ko na we azi ibisabwa.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/padiri-2-1.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/padiri-2-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSInkuru dukesha ikinyamakuru igihe: Ibiro bishinzwe Abinjira n’abasohoka mu Rwanda, byatangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ko Padiri Nahima adakumiriwe gutaha mu Rwanda. Itangazo ry’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ryasohotse mu gihe hari hatangiye gutambuka ubutumwa buvuga ko Nahima yazitiwe mu Bubiligi gutaha nk’uko yari yabitangaje ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE