Amacakubiri mu’banyarwanda yivanzemo noneho nuturere bakomokamo kandi twohanze y’urwanda.
Masabo Nyangezi ati Kavukire,zinga akarago abimukira baje.
Genda Rwanda waragowe amacakubiri yamoko abahutu abatwa cyangwa abatutsi noneho hiyongereyo nuturere twaho bakuriye mbere yuko bamwe batahuka, ibi bikaba bifitiye ingaruka kavukire kuburyo budasubirwaho. Aya namwe mumagambo bakavukire bo muri Kigali batubwiye batakamba, bati ibyahano namayobera ndetse bongeraho bati naba na Kinani ntiyatumenesheje, ntiyadusenyeye ntanubwo yaduhase kwambara inkweto tutazigira.
Nge navukiye, Kigali,ndahakulira aliko ubu ngo hagomba kuba abifite. ngo utambaye inkweto aranduza umugi,nyamara ababivuga bakuze baragira inka,inkweto bazambaye bakuze, ndetse bamwe bazambaye bageze mu Rwanda. abo bita abazunguza,ngo nta mwanya bafite muli Kigali,kandi abo babirukana nabo baracuruzaga amagi yibimeneka nubunyobwa,birirwa babyirukankana muri gari ya moshi cyangwa ku ma modoka atwaye abagenzi. (urugero ni Paul Kagame wacuruzaga amagi muri gari ya moshi yavaga Fortportal igana Kampala) cyangwa Nshuti Manasseh wacuruzaga ubunyobwa muri Gare ya Kampala.
Ngo ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga.
Ubu noneho imvugo zarahindutse.
Abavuye Uganda bitwa abasajya,ba kare bambe,
Abavuye Burundi bitwa abajepe.
Abavuye Congo bitwa aba Dubayi.
Abahoze mu Rwanda bitwa sopecya.
Abo muli Tanzanie bo ntibavugwa.
Dore icyo ayo mazina asobanura.
Abasasajya cyangwa ba kare bambe ngo bivuga abantu bakuliye mu cyaro.Batunze inka.
Abajepe,ngo bivuga abantu bataye umuco.mu gifaransa ni generation perdu.
Abadubayi,ngo inyuma bagaragara neza aliko imbere ntakigenda.
sopecya ngo bagiraga ubuntu nka sitasiyo sopecya yatangaga lisansi yonyine.
Ubu se iyi mico yose izahulira hehe? harahagazwe.
mHaza noneho ibipinga,alibyo bisobanura abadakunda ubutegetsi.
Kubohoza,bisobanura kwikubira ibyabandi ukabyita ibyawe.
Genda Rwanda waragowe amacakubiri akomeje kuguhagama, ubuse amaherezo nayahe?
Gakwisi Ikigali
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/amacakubiri-mubanyarwanda-yivanzemo-noneho-nuturere-bakomokamo-kandi-twohanze-yurwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/Inkweto.jpg?fit=281%2C180&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/Inkweto.jpg?resize=110%2C110&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSMasabo Nyangezi ati Kavukire,zinga akarago abimukira baje. Genda Rwanda waragowe amacakubiri yamoko abahutu abatwa cyangwa abatutsi noneho hiyongereyo nuturere twaho bakuriye mbere yuko bamwe batahuka, ibi bikaba bifitiye ingaruka kavukire kuburyo budasubirwaho. Aya namwe mumagambo bakavukire bo muri Kigali batubwiye batakamba, bati ibyahano namayobera ndetse bongeraho bati naba na...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Gakwisi rwose urandangije kabisa ahhhaahhaaaaaaa, rwose imbavu zari zimvuyemo unyibukije uko abo bagabo babayeho none bari kwirukana abandi bari gukora nk’ibyo bakoraga. Umva rero nkubwire: Burya ntabwo byabashizemo, niyo bazagenda mu byo gajuru cg bakajya gutura ku kwezi dore ko ahari aribyo basigaje, iby’uko bazaunguje uducogocogo mu dukarito ntibizabashiramo…niyo mpamvu banga urunuka bariya bizunguriza utuntu muri Kigali….ntuzi ko se ngo “Umunnyi azira undi”. Cyakora narangiza mbibutsa ko Imana yavanye bariya bagabo mu kuzunguza izabikorera n’abandi igihe nikigera. Murakarama.
Abasopecya babyiswe kubera ko station ya essence SOPECYA ni yo yonyine yasigaye iri gukora mu gihe ayandi yari yarafunze mu gihe k’ ihunga. So abagumye mu Rwanda batigeze bahunga kuva na kera ni yo mpamvu babaita aba Sopecya.
hahahahaha, ariko ayo namoko yabanyarwanda bavuye hanze, nako impunzi za 1959.1960s. Ubwo niwongeraho ibya ama regions nabwo, uraba ubonye andi moko; abakiga, abarera, abanyenduga, abanyakibuye, abanyagisaka, abanyenyanza, etc…ntiwibagire ko higeze kubaho nabo bita,abatingitingi na benako… Hari uwansekeje igihe ministiri Musoni Protais yahinduraga amazina yintara, Kigali ikaba Gasabo, yaravuze ati: abasajya noneho turabakizwa niki? bazanye waragi, turemera, bazana umunyigi turaceceka, bazana jaguar zitumarira abantu, turaceceka, ibi byo bya gasabo turabikizwa niki? Rwanda we, abarundi nibo baduseka, ngo mbe mwemupfa niki namazina yanyu?n’ubwoko bwanyu? ngo none iyo ingoma ihindutse, muca muhindura nuko mwitwa???hahhahahah
Gakwisi, ayo mazina eg abaajya, abajepe etc, niba byarabayeho, n\’ibyago ariko nibaza ko byagabanutse kuva 1994 kandi ndibaza ko kubigarura bitafasha abanyarwanda. Kuba ábayobozi barakoze akazi kabi ntibivuze ko batagomba gutera imbere ngo basukure umugi, icyakosorwa nuko wenda byakorwa neza ariko akajagari si keza. Imana ibafashe