Col Patrick Karegeya, Gervais Condo, Sixbert Musangamfura, Dr Murayi, Gen Kayumba Nyamwasa na bandi bayobozi baturutse muri FDU inkingi. Bamwe mu bayobozi ba RNC na FDU inkingi ubwo bahuraga muri Africa Yepfo, ariko kandi bakaba bongeye guhura kubera ishyano bagushije ryogupfusha mugenzi wabo.

Abanyarwanda ndetse na bany’amahanga baturutse mu bihugu byinshi kw’isi baraye ku kiriyo cya nyakwigendera Col Karegeya uza shyingurwa ejo ku cyumweru cyo kuya 20/01/14, imihango izatangira sa 09h00 za mugitondo.

Mu bahateraniye harimo, abanyamuryango ba Rwanda National Congress, FDU inkingi, Amahoro ndetse n’inshuti n’abavandimwe. Bose baraye ku kiriyo kwa nyakwigendera Col Patrick Karegeya  aho biteguye guherekeza nyakwigendera mugitondo.

Mu bahateraniye harimo abayobozi batandukanye, bamwe muri bo bakaba araba bakurikira,

Dr Theogene  Rudasingwa Coordinator wa RNC

Gahima Gerald wahoze ari procurer general RNC

Jonathan Musonera Mobiliser RNC

Gervais Cyondo RNC

Joseph Ngarambe Secretary General RNC

Alexis Rudasingwa umuyobozi wa RNC ishami rya Brussels mu Bubiligi

Jean Damour ushinzwe umutungo mu Bubiligi

Sixbert Musanganfura FDU Inkingi, nabandi bayobozi bo mw’ishyaka RNC ndetse n’Amahoro.

Abandi na basangwa barimo Gen Kayumba Nyamwasa RNC

Capt Emile Rutagengwa RNC nabandi benshi

 

Umuryango wa nyakwigendera Col Patrick Karegeya ugizwe n’abantu benshi nawo wamaze kuhagera ndetse na nyina umubyara, inshuti n’abavandimwe baturutse mu gihugu cy’u Bugande nabo bamaze kuhagera.

Umwana wa Col Karegeya ndetse na nyirakuru na bavandimwe bose bitabiriye imihango.

 Amwe mu mafoto yerekana nyakwigendera nu muryango we

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/FDU_RNC.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/FDU_RNC.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSCol Patrick Karegeya, Gervais Condo, Sixbert Musangamfura, Dr Murayi, Gen Kayumba Nyamwasa na bandi bayobozi baturutse muri FDU inkingi. Bamwe mu bayobozi ba RNC na FDU inkingi ubwo bahuraga muri Africa Yepfo, ariko kandi bakaba bongeye guhura kubera ishyano bagushije ryogupfusha mugenzi wabo. Abanyarwanda ndetse na bany'amahanga baturutse mu bihugu byinshi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE