Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko ku bijyanye n’ibyifuzo bya RPF ku miyoborerwe y’uRwanda mu gihe kiri imbere, bitazagenwa n’amahanga ahubwo na Kagame na RPF.

Mu kiganiro cyasesenguraga Politiki y’u Rwanda n’imibanire yarwo n’amahanga muri iki gihe, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ku buzima bwe muri politiki, uko u Rwanda ruhagaze mu karere ndetse n’uko rubanye n’amahanga, avuga uko rubona ibibazo by’umutekano muke mu Burundi, avuga ku kibazo cya FDLR no ku mpaka zimaze iminsi ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Igitangaje nuko azi nezako abanyarwanda batifuza Kagame kwongera manda nyuma 2017, ahubwo mubiganiro binyura ku maradio yigenga abantu benshi baramagana manda ya gatatu ya Kagame.

Kubera amanyanga menshi ya Kagame na RPF, Minisitiri Mushikiwabo yabajijweho ibigendana nokuvugura Itgeko Nshinga , n’uburyo amahanga n’imiryango imwe n’imwe bigaragaza impungenge ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga cyangwa  n’imiyoborere y’u Rwanda mu gihe kiri imbere.

Aha Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ikizakorwa cyose u Rwanda rufite ubushobozi bwo kugisobanurira uwo cyasoba wese.
Yagize ati “Uko twahitamo n’impamvu twahitamo tubasha kubisobanurira amahanga. Kuba tubana n’ibihugu byinshi, amahitamo yacu ntakwiye kudutera impungenge tureba icyo amahanga atekereza”.

Ariko Mushikiwabo arirengagiza ibintu Perezida Habyarimana Juvenal yabwiraga abanyarwanda muri Movement ya MRND, none RPF Movement niyo bayishyize imbere.

Mu gusubiza abeshya ku ibyo yita  amahitamo  ngo y’Abanyarwanda ku bijyanye n’uzabayobora manda ya kabiri ya Perezida Kagame irangiye, yavuze ko ari uburenganzira butavogerwa bw’Abanyarwanda kwihitiramo, mu gihe ibyo bahitamo ari bo mbere na mbere bifitiye inyungu cyangwa se bifiteho ingaruka. Ariko Mushikiwabo abanyarwanda avuga nabahe? Aziko abanyarwanda benshi badashaka Kagame kwongera manda nyuma ya 2017, kubera amanyanga, ubwicanyi, igitugu, Ruswa, gusahura umutungo wabanyanda?

Minisitiri Mushikiwabo mugutekinika yagize ati  “Igihugu ni icyacu, Umuyobozi ni uwacu, icyifuzo ni icyacu, n’ububasha ni ubwacu … Ntitwanga inshuti, ntitwanga abatugira inama, ariko imiyoborere y’igihugu n’ibyo cyifuza ntibigomba kuva ahandi, cyangwa kugenwa n’undi.”

Abanyarwanda bamaganye Mushikiwabo namagambo ya RPF yitirira abanyarwanda, nareke abanyarwanda bisanzure bajye mumihanda bamwereke ukuntu banga urunuka RPF nagatsiko kabo.

Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu ijwi ry’Umuvugizi wayo ngo  ko bamaze kwakira ubusabe busaga miliyoni ebyiri bw’abifuza ko ingingo ya 101 igena igihe ntarengwa cya manda z’umukuru w’igihugu yahindurwa. Ubusabe hafi ya bwose bwakiriwe bwagaragaje impamvu yo kwifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.

Igitanganza nuko batavuga abantu benshi banditse bamagana ihindura ry’Itegeko Nshinga ndetse Green Party iheruka gutwara inyandiko ikubiyemo ibyifuzo ndetse basangiye n’abanyarwanda benshi.  Kagame ntacyo arusha Nkurunziza ahubwo Nkurunziza amurusha kwihanganira abatavuga rumwe nawe muri politiki.

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko ku bijyanye n’ibyifuzo bya RPF ku miyoborerwe y’uRwanda mu gihe kiri imbere, bitazagenwa n’amahanga ahubwo na Kagame na RPF. Mu kiganiro cyasesenguraga Politiki y’u Rwanda n’imibanire yarwo n’amahanga muri iki gihe, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ku...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE