Victoire Ingabire yasubijwe mubuzima busanzwe
Victoire Ingabire yasubiye mubuzima busanzwe nyuma y’ imyaka umunani yambuwe uburenganzira bwe na Prezida Kagame .
Nubwo iyi nkuru yadushimishije cyane , impamvu zitumye Madamu Ingabire afungurwa na perezida wishe itegeko nshinga , akongera akariterateranya uko yishakiye , ntabwo nyishidikanyaho .
Ikibazo cy’ imfungwa za politike n’ imfungwa muri rusange murwanda giteye inkeke kandi aho u Rwanda rwohereje intumwa hose , kigarukwaho .
Kagame amaze kugaragarira isi. Ntaho akigera ngo habure ukomoza kubibi bye , dore ko bimaze kuba iryaguye.
Victoire Ingabire yari amaze kuba ihwa mukirenge cye. Kuvuga ko yamubabariye ni ukujijisha kubera ikimwaro atewe no kuba atsinzwe urugamba yari yaramushoyeho. Aho mwibagiwe iharabika yakorewe kuva yagera murwada? Yitwa IVU na Tom Ndahiro, umuryango we ugaharabikwa kugeza kuri mama we umubyara!
Victoire ingabire baramwishe yanga gupfa nkuko bashaka kwica Diane Rwigara na mama we Adeline Rwigara .
Ntabwo perezida wa repubulika ( wibye manda ) ukuriye systeme yica kumannywa y’ ihangu , utegekesha ivangura moko yaba yabyukanye umutima wa kimuntu wo gusubiza uburenganzira abamurwanya.
Inama ya common wealth n’ umwanya w’ubuyobozi bwa OIF ashakira Louise Mushikiwabo bishobora kuba ari byo bitumye ava kwizima.
Twifurije amahoro Madamu Victoire Ingabire tumushimira ubutwari bwe , tunakomeza guharanira ubwisanzure bw’ umunyarwanda .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/victoire-ingabire-yasubijwe-mubuzima-busanzwe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/103444621_mediaitem103444620.jpg?fit=320%2C180&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/103444621_mediaitem103444620.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONVictoire Ingabire yasubiye mubuzima busanzwe nyuma y' imyaka umunani yambuwe uburenganzira bwe na Prezida Kagame . Nubwo iyi nkuru yadushimishije cyane , impamvu zitumye Madamu Ingabire afungurwa na perezida wishe itegeko nshinga , akongera akariterateranya uko yishakiye , ntabwo nyishidikanyaho . Ikibazo cy' imfungwa za politike n' imfungwa muri rusange murwanda ...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS