Umusomyi w’ inyenyeri ati :” iperereza rya Kagame ryadutekeye potage !”
Nibarize abadutekeye iyi potage :
Nikoye ? Ko mbona mwabuze ibirungo mukavangavanga ibintu aho ntimwacanganyikiwe nka nyirukubategeka?
Ko mwarahiye ko mudaterwa , aba bose babinjiranye bate? RNC igeze aho ite ko mperuka mwatubwiraga ko iri Uganda ?
Ko leta zijya zimenya kubeshya mwe bikaba bibananiye turagira dute ?
Aba batetsi batazi umwuga ba leta yuyu mugabo watubujije epfo na ruguru mu urwatubyaye , bafunze itangazamakuru ariko bibagirwa ko guhana amakuru ari umuco nyarwanda kuburyo rwose usibye uhemberwa kwandika ibipfuye amaso nk’ ibi byo muri rushyashya amakuru kuri icyo gitero twayatahuye rugikubita . Leta yuru Rwanda ifite gahunda ndende yo kutwiraramo igenda itwica ikabigereka kubantu iducyurira gufasha kandi tutanabazi. Ubu umutekano wacu muri aka karere ntawo twizeye . Abashinzwe kuducungira umutekano baradufata bakadushorera ngo ni tujye kubereka aho uwo mwanzi yaciye aho kuturwanaho bahagera bagasanga amenyereye ishyamba kuburyo abaca muntoki uko yishakiye!
Ndagirango nibwirire abanyarwanda ko iyi nkuru ya Rushyashya rutwitsi igamije kuyobya uburari mbonereho no kugaya iyi leta imaze kubyarira igihugu cyacu abanzi gusa .
F. Rwasa ( umusomyi w’ urubuga Inyenyeri)
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/umusomyi-w-inyenyeri-ati-iperereza-rya-kagame-ryadutekeye-potage/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/burundi.jpg?fit=600%2C330&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/burundi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONNibarize abadutekeye iyi potage : http://rushyashya.net/2019/03/22/burundi-mu-burundi-inteko-yimitwe-yitwaje-intwaro-fdlr-rnc-nimbonerakure-mu-intara-ya-cibitoki-bagamije-guhungabanya-umutekano-w-u-rwanda/ Nikoye ? Ko mbona mwabuze ibirungo mukavangavanga ibintu aho ntimwacanganyikiwe nka nyirukubategeka? Ko mwarahiye ko mudaterwa , aba bose babinjiranye bate? RNC igeze aho ite ko mperuka mwatubwiraga ko iri Uganda ? Ko leta zijya zimenya kubeshya mwe bikaba bibananiye turagira...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS